
Trump yakajije umurego mu biganiro bihagarika intambara y'Uburusiya na Ukraine
Perezida w'Amerika Donald Trump avuga ko ibintu byinshi bigize amasezerano y'amahoro muri Ukraine byamaze kwemeranywaho na mugenzi we w'Uburusiya, Vladimir Putin, mbere yuko haba ikiganiro cyabo cyo kuri telefone cyitezwe cyane.
Trump yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social ko avugana na Putin mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Yavuze ko nubwo hari ibyemeranyijweho, "hari byinshi bisigaye" gukorwaho.
Trump yanditse ati: "Buri cyumweru cyicirwamo abasirikare 2,500, bo ku mpande zombi, kandi bigomba guhagarara AKA KANYA. Ntegereje n'amashyushyu menshi kuvugana kuri telefone na Perezida Putin.