Muhazi United yahagaritse Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggi

Mar 18, 2025 - 11:42
 0

Ikipe ya Muhazi United yahagaritse umutoza wayo wungirije, Mugiraneza Jean Baptiste mu gihe harimo gukorwa iperereza ku majwi ye yagiye hanze.

Ku wa mbere tariki 17 Werurwe 2025, nibwo hagiye hanze amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggi arimo kuvugana n'umukinnyi wa Musanze FC witwa Bakiki Shafik amusaba ko bazitsindishwa ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports.

Uyu ni umukino wabaye tariki 15 Werurwe 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yari yerekeje mu karere ka Musanze iza no gutsindirwayo ibitego 3-0.

Ni ibintu byasakuje cyane nyuma yaho hagiye hanze amajwi y'uyu munyabigwi mu mupira w'u Rwanda asaba gufashwa ndetse bikaba bimaze igihe kinini bivugwa ko hari abategura imikino kugirango babone amanota 3 akaba we yarafashwe amajwi arimo kubikora.

Ubuyobozi bwa Muhazi United buyobowe na Nkaka Longin, nyuma yo kumva ndetse bukaba burimo gukora iperereza kuri aya majwi ya Migi yagiye hanze, bwafashe umwanzuro wo kuba bumuhagaritse by'agateganyo nk'umutoza wungirije.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ni nyuma yaho ku munsi wejo hashize tariki 17 Werurwe 2025, uyu muyobozi wa Muhazi United, Longin, yatangaje ko barimo gusuzuma aya majwi basanga ari Mugiraneza Jean Baptiste Koko bagafata umwanzuro wa nyuma.

Amakuru ahari kugeza ubu ni uko Migi ashoboro kwirukanwa kuri aka kazi yari afite nk'umutoza wungirije muri Muhazi United. Uko amasaha agenda aza niko amakuru mashya kuri iyi dosiye ya Mugiraneza Jean Baptiste irimo kugenda ifata indi ntera.

          Nkaka Longin perezida wa Muhazi United 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Muhazi United yahagaritse Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggi

Mar 18, 2025 - 11:42
Mar 18, 2025 - 11:47

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.