
Rwaka Claude yagaruye abakinnyi bari barashyizwe inyuma muri Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yagaruye abakinnyi bari barashyizwe inyuma mu ikipe ya Rayon Sports.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga na Marine FC ibitego 2-2 tariki 5 mata 2025, ikipe ya Rayon Sports ikajya ku mwanya wa Kabiri, abakinnyi barimo Khadime Ndiaye na Nsabimana Aimable, bashyizwe ku ruhande bashinjwa kwitsindisha.
Ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kwisubiza umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United ibitego 2-0, APR FC ikanganya na Etincelles FC ibitego 2-2.
Ikipe ya Rayon Sports yaje gukina na Mukura Victory Sports zinganya igitego 1-1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro bisa nibituje muri iyi kipe.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko umutoza Rwaka Claude yafashe umwanzuro wo kugarura Khadime Ndiaye na Nsabimana Aimable muri Rayon Sports nyuma y’iminsi barashyizwe hanze.
Umwanzuro wo gufata iki cyemezo, bivugwa ko uyu mutoza yifuza gushyira Rayon Sports hamwe kugirango hirindwe ibice mu ikipe kuko urugamba rugeze ahakomeye.
Rayon Sports yagaruye kandi Souleymane Daffe umaranye iminsi imvune ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 24 mata 2025, araza gukorana n’abandi imyitozo.
Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura gukina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona izakinamo n’ikipe ya Etincelles FC muri iyi wikendi tariki 27 mata 2025.
Ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 50.
Khadime Ndiaye bivugwa ko yagatuwe muri Rayon Sports
Souleyman Daffe yagarutse mu myitozo nyuma y'imvune