Perezida wa Rayon Sports yahaye umukoro wo gushaka amakuru ku bakunzi b'iyi kipe

Feb 28, 2025 - 17:11
 0

Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yahaye umukoro wo gushaka amakuru ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse anagaruka ku kwirukanwa kwa Robertihno bimaze iminsi bihwihwiswa.

Ni mu kiganiro uyu muyobozi yakoze, avuga ko aba-Rayon bakwiye kumva ariko bakanashaka amakuru kuko ibimaze iminsi bivugwa ko Fall Ngagne yanze kubagwa atari byo kuko nawe yifuza gukira.

Yagize ati" Ninde wanga gukira? Aba-Rayon mwumve ibivugwa ariko mushake n'amakuru. Uyu munsi Fall Ngagne ararara mu bitaro azabagwa ejo, azavamo ku cyumweru. Fall Ngagne yaravunitse, nta nubwo ari hasi y'amezi 3 kugaruka. Turi kumwitaho cyane kugirango abanze akire azagaruke mu kibuga."

Uyu muyobozi yagaragaje ko Fall Ngagne ari umukinnyi mwiza babuza ariko avuga ko hari n'abandi bakinnyi bakomeye ikipe ifite bazatuma Rayon Sports ikomeza kwitwara neza barimo Biramahire Abeddy.

Yagize ati" Ntawashidikanya ko Fall Ngagne ari umukinnyi mwiza, niwe ufite ibitego byinshi ubu ndetse nubwo arwaye kugirango bamufate biragoye ariko ntabwo bivuze ko dutakaje igikombe, dufite abandi bakinnyi. Biramahire Abeddy yarakinnye, yatsinze ibitego 2. Intwari ibaho hakaza indi." 

Twagirayezu Thadee yaje no kugaruka ku mukino Rayon Sports ifitanye na APR FC tariki 9 werurwe 2025, avuga ko babatunguye ariko baganirijwe bakabwirwa impamvu nziza yatumye uyu mukino uzanwa imbere aho ku gumishwa muri Gicurasi.

Yagize ati " Umukino tuzawukina, aba-Rayon bose babyumve.Twaraganiriye na Rwanda Premier League, batubwira impamvu. Tuganira, njyewe nababwiye ko uriya mukino kuwushyiraho bagombaga kubanza bakatubwira ariko batubwiye ko ari amakosa yabo."

Umutoza Robertihno byavugwaga ko hari abayobozo batamwemera, Thadee yabihakanya avuga ko kwirukana umutoza uri ku mwanya wa mbere bidashoboka ndetse kandi niba bamushinja ko atareba agatsinda ubwo hari ukundi areba.

Yagize ati " Robertihno uyu munsi ni uwa mbere. Ntiwakirukana umutoza wa mbere, ntabwo byashoboka. Robertihno ntabwo yakora ibintu 100% kuko ntabwo abikora wenyine. Arapanga agakina n'ikipe nayo yapanze. Rero ntabwo wakirukana umutoza wa mbere ngo ntabwo abona kuko ntiba atabona agatsinda afite uburyo abona."

Ibi Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, ubwo hongerwaga amasezerano Rayon Sports ifitanya na Sosiyete yerekana imikino.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro yitegura umukino ifitanye na Gasogi United kuri iki cyumweru tariki 2 Werurwe 2025. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium, utangire ku isaha ya saa cyenda z'amanwa.

Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 41, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 37.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee yashyize umucyo mu bivuga muri iyi kipe

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.