issa
APR FC yatangiye Inkera y'Abahizi isebya Power Dynamos FC

Aug 17, 2025 - 18:31
 0

APR FC itsinze Power Dynamos ibitego 2-0 mu mukino wa mbere ufungura Inkera y'Abahizi yateguwe n'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo umukino wahuzaga APR FC na Power Dynamos FC, watangiye. Ni umukino watangiye ikipe zombi zikina umukino wo guhanahana cyane.

Hakiri kare cyane ku munota wa 10, APR FC yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Mamadou Sy yari ahawe na Hakim Kiwanuka ariko gushyira mu izamu biranga.

Ku munota wa 30, Hakim Kiwanuka, yazamukanye umupira yihuta cyane ateye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n'umuzamu wa Power Dynamos FC.

Nyuma y'iminota 3 gusa, Power Dynamos yaje kubona amahirwe akomeye cyane yo gutsinda igitego ariko ba rutahizamu bayo bakomeza kugorwa cyane na Ishimwe Pierre ufatira APR FC.

Ku munota wa 35, Power Dynamos yaje kuzamukana umupira mu kibuga hagati, abakinnyi ba APR bakora ikosa. Power Dynamos yaje guhabwa kufura yari ahantu heza, uterwa neza na Brian Masanyinga ariko umupira uca hanze gato.

Igice cya mbere hagati ya APR FC na Power Dynamos, cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice amakipe yombi wabonaga arimo kwatakana cyane ndetse buri imwe yahushije uburyo Kandi bikomeye.

Ku munota wa 49, APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Djibril Cheick Ouattara ku mupira yateye n'umutwe nyuma y'umupira wari izamuwe na Ruboneka Jean Bosco.

Ku munota wa 54, Djibril Ouattara yaje gutsinda igitego cya Kabiri ku burangare bwa ba myugariro ba Power Dynamos FC bamwihereye umupira ari wenyine ahita atsinda igitego cya Kabiri.

APR FC yakomeje kwataka cyane Power Dynamos FC wabonaga irimo gukina nabi cyane kuko yatakazaga imipira myinshi hagati mu kibuga. Ku munota wa 65, Mugisha Gilbert yaje gutera ishoti rikomeye umuzamu awukuramo ukubita ipoto.

Amakipe yombi yaje gusimbuza ikipe hafi ya yose igenda ivamo kuri buri ruhande. APR FC umukinnyi wasigaye mu kibuga ni Niyigena Clement ndetse na Ishimwe Pierre.

Umukino waje kurangira APR FC itsinze ibitego 2-0 bwa Power Dynamos FC wavuga ko itigeze yerekana ubuhanga buhambaye cyane.

Djibril Ouattara yishimira ibitego 2 yatsinze 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yatangiye Inkera y'Abahizi isebya Power Dynamos FC

Aug 17, 2025 - 18:31
Aug 17, 2025 - 20:13