Ntabwo byakunda! Umuntu utazahindura imitekerereze ye ntabwo Bonnie Mugabe amushaka muri FERWAFA
Umunyamabanga mushya wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangiranye ingamba nshya muri iyi nzu nyuma yo kwemezwa mu buryo bweruye.
Ku itariki ya mbere Ukuboza 2025, nibwo muri FERWAFA habaye ihererekanyabubasha hagati ya Mugisha Richard wakoraga inshingano z’ubunyamabanga ariko by’agateganyo ndetse na Bonnie Mugabe ugiye gukora izi nshingano mu myaka ine iri imbere.
Nyuma y’iri hererekanyabubasha, Bonnie Mugabe yashimiye Mugisha Richard wari umaze amezi agera kuri atatu akora izi nshingano mu buryo bw’agategenyo ariko aza no kugira ibyo agezaho abahawe inshingano zitandukanye ndetse n’abari bazisanganwe muri iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Bonnie Mugabe yasabye abakozi agiye kuyobora guhindura imitekerereze kuko afite ubushobozi bwo kwirukana buri umwe utabyubahirije akazana abandi bashya ariko atabyifuza ahubwo ashaka ko bigenda neza kugira ngo intego bihaye zigerweho.
Yagize ati " Kugira ngo tugera ku ntego zacu, ndabasaba ko duhindura imitekerereze yacu. Nahawe ibisuzumabikorwa, ariko ntacyo nzabasha kugeraho na kimwe muri byo igihe cyose nta munyamabanga mukuru ukora neza mfite (Mwebwe).
Ariko ibyo byanashoboka dushyize mu bikorwa umupangu wa kabiri, wo guhindura ibintu tugakuramo abantu bose tugashyiramo abashya ariko aho siho nshaka ko tugana. Rero, muhindure imitekerereze, mutekereze ibintu binini kuko tugiye gukorere ku gitutu. Niba utiteguye gukorera ku gitutu ntabwo uri kumwe nanjye, ntabwo bizakunda."
Uyu munyamabanga mushya yatangaje ko ikintu nyamukuru bafite ari uguteza imbere ruhago y’ubucuruzi asaba abari aho ko bagomba guhinguka imikorere mu masaha ndetse n’iminsi bigahinduka kuko akazi ari kenshi cyane.
Yagize ati “ Ubucuruzi bwacu nyamukuru ni iterambere rya ruhago. Ni ubucuruzi bwa ruhago, kandi turi gutegura amarushanwa. Ndakeka ko ubu dufite amarushanwa 11, harimo Rwanda Premier League, si byo? Murumva akazi dufite.
Yakomeje agira ati “ Sinzi ubu uko bimeze ariko mu gihe cyashize, hari abantu batakoraga muri Wikendi, ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu ukumva ko ibintu byawe byose byarangiye, saa tatu kugeza Saa Kumi n'imwe ukumva ko akazi kawe karangiye, ntabwo byakunda. Rero mukwiye guhindura imitekerereze kugira ngo twese tubashe kugera ku ntego dushaka kugeraho."
Bonnie Mugabe kandi yasabye abakozi bafitanye ibibazo ko babikemura vuba bidatinze kuko gukorana n’umuntu mutumvikana cyangwa mudafitanye ubumwe ntacyo mwageraho uko byegenda kose kandi ntabwo yifuza kubyikorera.
Uyu muyobozi kandi yasabye abantu bose kumemya inshingano zabo ariko cyane yitsa ku bashinzwe amafaranga abibutsa ko bagomba kugendera ku cyo amategeko n’amabwiriza bivuga kugira ngo bigendere ku murongo hirindwe amakosa ndetse n’amanyanga.
Yagize ati “ Amakosa yabaye mu gihe cyashize cyane cyane ku bijyanye n'amafaranga, n’uburyo amafaranga atangwa, umuntu ufite icyo ahuriraho n'ibintu byemeza amafaranga, ndabasabye, guhera uyu munsi, mwese mugomba kumenya inshingano zanyu kandi mugendera ku byo mategeko n’amabwiriza abasaba gukora. Nta nzira ngufi, nta kunyuranya n’ibiteganywa, bigomba kuba biri ku murongo kugira ngo tutagwa mu bibazo by'amanyanga.”
Bonnie Mugabe amenyereye cyane umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuko yawubayemo nk’umunyamakuru igihe kinini ndetse yerekeza gukora muri iyi nzu ya FERWAFA nk’ushinzwe itangazamakuru aza no guhabwa inshingano z’ushinzwe amarushanwa ayivamo muri 2020 aza guhita yerekeza muri FIFA.
Bonnie Mugabe yatangiye inshingano ze nk'umunyamabanga wa FERWAFA
Mugisha Richard yakirije inkoni y'umunyamabanga Bonnie Mugabe


Kinyarwanda
English
Swahili









