issa
Ese Yampano yakurikiranwa ku mashusho yifashe?

Dec 2, 2025 - 09:13
 0

Iyi nkuru irasubiza ibibazo abantu bakomeje kwibaza ku mpamvu Yampano n'umugore we Uwineza Diane batafunzwe. Itegeko icyo riteganya nicyo cyagendeweho.

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho abantu baganira hagati yabo ku mpamvu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rwafunze abantu batanu bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano ari kurongora umugore we, nyamara bagashoberwa n'impamvu ba nyiri amashusho bakidegembya.

Ku wa 01 Ukuboza 2025,RIB iri kwerekana telefoni zagarujwe zari zaribwe, inkuru yabaye kimomo n'iyerekeranye na dosiye y'abantu bari gukurikiranwa mu butabera ku mashusho y'urukozasoni. 

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko hari gukorwa iperereza ku ruhare rwa Yampano n'umugore we Uwineza Diane.

Birumvikana ko basanze baragize uruhare (Yampano n'umugore we) mu ishyirwa hanze ry'amashusho nibwo bakurikiranwa mu butabera.

Yanakomeje avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 34 y’amategeko ateganya ibyo gukumira ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ku ikoranabuhanga ryitsa ku byo “gushyira ahagaragara amashusho cyangwa amafoto agaragaza imikoreshereze y’ibitsina hakoreshwe telephone cyangwa mudasobwa” ari byo byatumye hihutirwa guta muri yombi abasakaje aya mashusho kuruta abayifashe cyangwa abayagaragayemo.

Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.

Ntabwo itegeko rigena ibihano ku wifashe amashusho ariyo mpamvu Yampano n'umugore we batigeze bakurikiranwa mu butabera. 

Dec 3, 2025 - 10:25