issa
A Pass yikomye abanyapolitiki bakoresha indirimbo ze mu kwiyamamaza

Jul 2, 2025 - 18:54
 0

Umuhanzi A Pass wo muri Uganda wigeze kuvuga ko atazigera na rimwe aririmba mu bikorwa bifite aho bihuriye ba politiki, yongeho kwikoma n'abanyapolitiki bo mu Majyaruguru ya Uganda bari gukoresha indirimbo ze mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Uyu muhanzi yavuze ko atigeze aha uburenganzira uwo ari we wese mu banyapolitiki ngo akoreshe ibihangano bye mu buryo ubwo ari bwo bwose bufite aho buhuriye n'ubukangurambaga bwa politiki.

Yagize ati "Byangezeho ko hari abanyapolitiki bo mu Majyaruguru ya Uganda bakoresha imiziki yanjye mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’ubukangurambaga bubafasha kwegera no guhura n'abaturage. Nta n'umwe nigeze mpa uburenganzira bwo gukoresha indirimbo zanjye muri ubwo buryo. Ndashaka kubwira abafana banjye bo muri ako gace ko abo banyapolitiki babikora ku giti cyabo, nta ruhare mbifitemo."

Yakomeje asaba abo banyapolitiki guhagarika uko kureshya abaturage bakoresheje ibihangano bye, avuga ko akomeje gukusanya amakuru arambuye kuri iki kibazo.

Ati "Nkomeje gushaka amakuru arambuye kuri ibi bikorwa. Ndasaba abanyapolitiki bose babigizemo uruhare guhagarika gukoresha indirimbo zanjye mu bikorwa byabo bya politiki."

A Pass ntakozwa ibyo kuririmba mu bikorwa bya politiki 

Uyu muhanzi ntiyatangaje amazina y'abanyapolitiki bakekwaho ibi bikorwa, ariko yizeje abafana be ko azakomeza kubagezaho amakuru arambuye mu gihe kizaza.

Ibi bije mu gihe umuziki ukomeje kuba igikoresho gikomeye mu bikorwa bya politiki hirya no hino muri Uganda, by'umwihariko mu kwiyamamaza ku bakandida Perezida ndetse n'Abadepite bashaka kuzatorwa mu matora azaba muri Mutarama 2026.

A Pass kenshi yumvikanye avuga ko adakunda gufata cyane uruhande muri politiki, ndetse mu mwaka wa 2024 yigeze kuvuga ko atazigera aririmba mu bikorwa bifite aho bihuriranye na politiki. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

A Pass yikomye abanyapolitiki bakoresha indirimbo ze mu kwiyamamaza

Jul 2, 2025 - 18:54
Jul 3, 2025 - 10:13