Wizkid yumviswe cyane kurusha abandi bahanzi
Umuhanzi w’umunyabigwi muri Nigeria, Wizkid yumviswe n’abasaga miliyoni 235 mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.TurnTable, urubuga rucaho imiziki muri Nigeria rwerekana ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 Wizkid ari we muhanzi wumviswe cyane n’abasaga miliyoni 235 abikesha album ya gatandatu yise Morayo.
Umuhanzi w’umunyabigwi muri Nigeria, Wizkid yumviswe n’abasaga miliyoni 235 mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.
Uru rubuga rureba indirimbo zakinwe cyane mu bitangazamakuru nk’amaradiyo na televiziyo. Indirimbo yitwa’Kese’ niyo yakinnwe cyane ku maradiyo kurusha izindi ndirimbo. Ikindi cyafashije Wizkid ni zimwe mu ndirimbo yagaragayeho zirimo ‘Gimme Dat’ n’izindi ndirimbo ziri kuri album ya Olamide, iyo yakoranye na DJ Tune na Fola.
Seyi Vibez yumviswe na miliyoni 297 ku mbuga zose zicuruza imiziki. Uyu we abikesha EP yise’Children Of Africa’ iriho indirimbo enye. Album ya Davido yise 5IVE iri ku mwanya wa kabiri mu kumvwa cyane n’asabaga miliyoni 173 ariko indirimbo yakoranye na Omah Lay niyo yakunzwe cyane kuri uwo mushinga.


Kinyarwanda
English
Swahili









