Karongi: Habereye impanuka yapfiriyemo umuntu umwe n’ihene 30
Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa fuso yavaga mu Karere ka Ngoma ijyanye amatungo mu Karere ka Nyamasheke, yabereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ihitana umuntu umwe n’ihene 30.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri “Dawe uri mu ijuru” mu Mudugudu wa Rufumberi mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeli 2025.
Amakuru avuga ko uwari utwaye iyi Fuso yageze mu ikorosi ryo kuri Dawe uri Mu Ijuru ananirwa gukata maze agonga ibyuma byo ku muhanda arenga umuhanda.
Muri iyi modoka harimo abantu batatu babiri barakomereka mu gihe uwitwa Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 we yahise yitaba Imana.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanga SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi.
Yagize ati “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi, hakiyongeraho n’umunaniro kuko umushoferi yari yaraye ijoro agenda, atagize umwana wo kuruhuka".
Yaboneyeho kwibutsa abashoferi kujya bitwararika, akabanza kumva ko ameze neza, ari muzima no kujya ba bafata umwanya bakaruhuka.
Agira ati "Turabasaba kujya bategura ingendo, niyumva ananiwe afate umwanya aruhuke, n’abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare aho kugira ngo bakomeze guhatiriza shoferi gukomeza urugendo kandi babibona ko ananiwe".


Kinyarwanda
English
Swahili









