issa
Perezida Museveni agiye gushyingira umwuzukuru we

Jul 14, 2025 - 18:57
 0

Umwuzukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Tasha Nkunzi Karugire, yambitswe impeta n'umukunzi we amusaba kumubera umugore, ndetse byitezwe ko n'indi mihango y'ubukwe izakurikiraho mu byumweru cyangwa amezi ari imbere.

Tasha Nkunzi Karugire ni umukobwa w’umunyamategeko Edwin Karugire na Natasha Museveni Karugire umukobwa wa Perezida Museveni.

Umusore ugiye gushyingiranwa na Tasha Nkunzi Karugire ntiyitangajwe amazina gusa amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Uganda akavuga ko ari umuhungu wa Lt Gen Sam Kavuma.

Lieutenant General Sam Kavuma, niwe uyoboye Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya (ATMIS).

Ibirori byo kwambikwa impeta kwa Tasha Nkunzi byagizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo amafoto n’amashusho magufi yabyo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Museveni w'imyaka 80 ndetse witegura gushyingira umwuzukuru we, agiye kumara imyaka 40 ayobora igihugu cya Uganda, akaba anaherutse kwemeza ko azahatana mu matora y’umukuru mukuru w'igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com