Lamine Yamal bashobora kumuhana bihanukiriye nyuma y'ibyakozwe ubwo yuzuzaga imyaka 18
Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Lamine Yamal, ashobora guhura n’ibibazo bikomeye ndetse n’ingaruka zikomeye ku izina rye, nyuma y’ibyabaye mu isabukuru ye y’imyaka 18.
Yamal yizihije isabukuru ye ku wa Gatandatu nijoro tariki 12 Nyakanga 2025. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 250 byabereye mu mujyi wo ku nkombe hafi ya Barcelona, umunsi umwe mbere y’uko abakinnyi ba FC Barcelona basubira ku kibuga gufatwa ibipimo by'ubuzima kugirango batangire imyitozo.
Nubwo abakinnyi benshi b’iyi kipe bavuga ko bavuye mu birori hakiri kare, ibi birori byagaragayemo ibyamamare byinshi byatangiye kugenzurwa bikomeye. Umuryango ADEE ushinzwe Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kudakura n’izindi ndwara zifata amagufa, watangaje ko ugiye kurega Lamine Yamal mu nkiko nyuma y’aho bivuzwe ko yakoresheje abantu bafite ubumuga bwo kudakura nk’igisekuru cy’ibyitabajwe mu birori, ibintu bitemewe n’amategeko mu Esipanye.
Leta ya Esipanye yatangiye iperereza kuri ibi birori nyuma y’itangazo rya ADEE. Nk’uko bitangazwa na Marca, Minisiteri y’uburenganzira bw’imibereho myiza yasabye ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha bishingiye ku ivangura n’urwango gukora iperereza, ngo harebwe niba Yamal yaba yararenze ku mategeko y’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, akabakoresha mu kubasebya cyangwa kubagira igikoresho cy’imyidagaduro.
Jesus Martin, Umuyobozi mukuru ushinzwe abafite ubumuga muri Leta ya Esipanye, yavuze ko basabye ibisobanuro byimbitse ku byabaye, cyane cyane niba koko abantu bafite ubumuga bwo kudakura barasebejwe.
Ibyaha bikomeye muri uru rwego bishobora guhanishwa ihazabu iri hagati y'ibihumbi 600 na Milliyoni 1 y'Amayero.
Ikindi cyavuzwe ni uko ku wa Gatandatu nijoro, Lamine Yamal yasize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram abwira umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Peter Dinklage uzwi cyane muri filime ya 'Game of Thrones', ngo arebe ubutumwa bwo mu ibanga yamwoherereje. Ibi byongeye kuzamura ibirego bikomeza kwiyongera.
Kugeza ubu, FC Barcelona ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo, n’ubwo Lamine Yamal yasubiye mu myitozo ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025. Gusa ashobora guhura n’ibibazo bikomeye by’amategeko nibiramuka bigaragaye ko ibyo ADEE imushinja ari ukuri.


Kinyarwanda
English
Swahili









