Bishobotse tuzatangirana nayo umwaka utaha! VAR igiye gutangira gukoreshwa muri Shampiyona y'u Rwanda
Ikoranabuhanga ryifashishwa n’abasifuzi mu mupira w’Amaguru, VAR, umwaka utaha rishobora gukoreshwa hano muri Shampiyona y’u Rwanda.
Umwaka ushize w’imikino, twabonye muri sitade Amahoro hasuzumwa ikoreshwa rya VAR, ryari riyobowe n’abarimo Mukansanga Salima wabihuguriwe.
Nyuma, iby’aya makuru byahise biba nk’ibitongeye kuvugwa ku ngoma y’ubuyobozi bwa FERWAFA bwari buyobowe na Munyentwari Alphonse uheruka gusimburwa na Shema Fabrice kuri iyi ntebe.
Ugendeye ku bikomeza kugarukwaho cyane muri Shampiyona y’u Rwanda cyane cyane ku basifuzi ubona ko barimo kwibeshya cyane ku byemezo barimo gufata mu mikino ya shampiyona byanatumye bamwe bahabwa ibihano.
Bamwe mu batangiye bahabwa ibihano barimo Ishimwe Jean Claude, Mugabo Eric basifuye umukino APR FC yatsinzemo Mukura Victory Sports. Ishimwe Jean Claude yahawe kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri kubera kudatanga ukarita y’umutuku kuri Niyigena Clement, naho Mugabo Eric ahabwa kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bine nyuma yo kwanga igitego cya Mukura Victory Sports.
Ariko kandi na Habumugisha Emmanuel yahawe ibyumweru bine kubera igitego yanze cya Gasogi United ubwo yanganyaga na Rayon Sports ibitego 2-2.
Ntabwo wabona bagenze bawe batangiye guhabwa ibihano muri ubu buryo abasifuzi bemeza ko haba habayemo kwibeshya ngo ubure kugira ubwoba ko nawe byazakubaho. Umunyamabanga wa FERWAFA, Mugisha Richard, we avuga ko amakosa abaho ndetse ahumuriza abasifuzi abibutsa ko ari abahanga cyane.
Yagize ati “ Ndagira ngo mbanze mpumurize abasifuzi. Dufite abasifuzi 17 mpuzamahanga ariko muri aka gace turimo bari ku rwego rwiza mu gusifura. Mu buryo bw’imisifurire ubushobozi barabufite, ariko amakosa muri ibi bihugu byacu bidafite VAR, ntakwiye iteka kuzajya arebwa mu buryo bwo kuvuga ngo umuntu yariye. Mu minota 90, umusifuzi ashobora gufata ibyemezo birenga 70, birashoboka ko yakora ikosa rimwe cyangwa abiri mu mukino.”
Uyu muyobozi yahaye icyizere abakunzi b’umupira w’amaguru ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo Ikoranabuhanga rya VAR ritangire gukoreshwa hano mu Rwanda mu kwirinda ko aba basifuzi bakomeza guterwa amabuye kubera kwibeshya.
Yagize ati “ Icyo turimo gutekereza gukora mu buryo bwihuse, ni ukuvugana na FIFA muri uyu mushinga wa “FIFA forward”, ndetse n’amavugurura ageze kure yo kuba twabisaba ko twahabwa ikoranabuhanga FIFA imaze kuvumbura mu minsi ishize ya VAR. Nibigenda neza nkuko tubyifuza, imishinga igakomeza n’ubushobozi bukaboneka, n’izi nkunga turimo kubona. Bishobotse tuzatangirana nayo umwaka utaha.”
Ibi uyu munyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025.
Shampiyona y’u Rwanda Saison 2025-2026, imaze gukinwa iminsi itatu. Ikipe ya Police FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 12 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7.


Kinyarwanda
English
Swahili









