Umutoza wa APR FC gutsinda Gasogi United yabishyize kuri KNC
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko gutsinda Gasogi United ibitego 4-0, byatewe n’amagambo ya perezida wayo Kakooze Nkuliza Charles.
Ku wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Gasogi United mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro wa ¼. Ni umukino woroheye cyane ikipe ya APR FC kuko yabashije kwitwara neza itsinda ibitego 4-0 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, yagaragaje ibyishimo bisendereye ndetse agaruka ku myiteguro y’uyu mukino agaragaza ko gutsindwa umukino ubanza biri mu byabateye imbaraga.
Yagize ati “ Twateguye neza uyu mukino ku ruhande rw’imitekerereze. N’ubwo byari bigoye, twari tuzi neza ko duhanganye n’ikipe ikomeye. Iyo ikipe igutsinze igitego 1-0 iwabo, iyo uyakiriye iwawe bisaba ko utsinda ibitego bibiri cyangwa bitatu kuko igitego cyo hanze kiba gifite agaciro kanini.”
Yakomeje agira ati “ Twashingiye ku myiteguro yacu yo ku mukino wa shampiyona duheruka gutsinda, dukomeza gukoresha sisiteme y’imikinire isatira kugira ngo duhatire uwo duhanganye gukina imipira miremire, tunafunga neza hagati mu kibuga. Ibi byari bigamije kubabuza gukoresha ubuhanga bw’abasatira babo bakina baciye ku mpande.”
Abderrahim Taleb yatangaje ko ikindi cyabafashije gutsinda Gasogi United, byatewe na Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles, watangaje ko Gasogi United ishobora gutsinda ibitego 4-0 barabibika ndetse biyemeza kuzigisha iyi kipe ko igomba kububaha.
Yagize ati “ Ikindi cyaduteye imbaraga, ni amagambo yavuzwe n’abayobozi babo mu bitangazamakuru bavuga ko bazadutsinda 4-0. Ibyo twabifashe nko kudusuzugura no kutatwubaha, bituma turushaho kwitanga kugira ngo tubigishe ko bagomba kubaha abandi. Ariko ntitwigeze tujya mu mvugo mbi cyangwa gukomeretsa abakinnyi, twagerageje gukina neza uko dushoboye.”
Ikipe ya APR FC yakoze akazi kayo, mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports izakira ikipe ya Police FC mu mukino wo kwishyura uzaba ukomeye. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinyanyije 0-0.

KNC gutangaza ko azatsinda APR FC ibitego bine nibyo byakozeho Gasogi United
Abderrahim Taleb yatangaje ko ibyo abayobozi ba Gasogi United batangaje byabahaye imbaraga zo kwitwara neza


Kinyarwanda
English
Swahili









