Joseph Kabila yamaganye ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Joseph Kabila yamaganye ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 01 Gicurasi 2026, Joseph Kabila yavuze ko yiteguye gukoresha abamwunganira mu mategeko kugira ngo batange ubujurire kuri icyo cyemezo, banasabe ibimenyetso bifatika byashingiweho mu kumushyiriraho ibyo bihano.
Itangazo riragira riti: “Perezida Joseph Kabila yihariye uburenganzira bwo gutegeka abamwunganira mu mategeko gukoresha inzira zose zemewe zo kwamagana iki cyemezo, gusaba ibisobanuro n’ibimenyetso byizewe byashingiweho, no kurengera izina rye, amateka ye ndetse n’uruhare yagize mu kugarura ituze muri RDC.”
Ibi bihano byafashwe na Amerika biri mu rwego rwo guhana abantu bakekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC, nubwo uruhande rwa Kabila rwo rukomeje gushimangira ko ibyo aregwa bidafite ishingiro.
Iki kibazo gishobora gukomeza guteza impaka mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’abanyapolitiki mu bibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RD Congo.

Kinyarwanda
English
Swahili








