Rutsiro: Inkuba yamukubitiye mu buriri arapfa
Umusore witwa Nshimiye ufite imyaka 21 wo mu mu Murenge wa Mukura,Akarere ka Rutsiro, yakubiswe n’inkuba ubwo yari aryamye arapfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Kageyo, mu masaha y'ijoro rishyira ku wa 30 Mata 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yemeje iby'aya makuru.
Yemeje ko koko inkuba yakubitiye uyu musore k iwabo aryamye.
Ati "Inkuba zakunze kugaragara muri Rutsiro no mu turere tumwe na tumwe tw’Iburengerazuba, ari nayo mpamvu abaturage kenshi basabwa kwirinda.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko mu bihe by’imvura bakwiye kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibyuma ku mashanyarazi nka, gufata ku byuma cyangwa kugenda mu mvura, n’abana kudakinira mu bidendezi by’amazi igihe imvura igwa.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzma mbere y’uko ushyingurwa.

Kinyarwanda
English
Swahili









