Sabastian Sawe yahaye Perezida Ruto inkweto yandikanye amateka
Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru Sabastian Sawe yahaye Perezida wa Kenya William Ruto inkweto ye Adizero Adios Pro Evo 3, yari yambaye ubwo yacaga agahigo ko kwiruka marathon munsi y’amasaha abiri,
Nyuma yo kumuha inkweto ye nk’impano, Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, na we yamuhaye imodoka nshya na miliyoni 8 Ksh (90.499.419 Frw) nk’ishimwe.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ubwo Perezida Ruto n’abandi bayobozi bakiraga Sabastian Sawe.
Sabastian, aherutse kwegukana irushanwa rya London Marathon, ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, ndetse akaba yarahise akora amateka yo gukoresha munsi y’amasaha abiri, icyo gihe yirutse ibilometero 42 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 30. Aba uwa mbere ubikoze mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku maguru.
Inkweto yari yambaye ya Adizero Adios Pro Evo 3, yahise ayihamo impano Perezida Ruto, nk’ishimwe ry’uko igihugu cyamufashije kugera kuri aya mateka.
Perezida Ruto yashimiye Sabastian amubwira ko yabereye urugero rwiza abakiri bato.
Yagize ati “Ntabwo ari agahigo waciye gusa, ahubwo werekanye ubushobozi umuntu afite. Wakoze ibyo benshi bakekaga ko bidashoboka. Wafashe ibidashoboka ubihindura ibishoboka, mu kubikora ubera urugero rwiza urubyiruko rw’igihugu n’urundi rwo ku Isi.”

Kinyarwanda
English
Swahili









