Dukwiye kuba turi inyuma ya Rayon Sports aho kuba inyuma ya Murenzi! Perezida wa Rayon Sports yatangaje
Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yagarutse ku ishyamba riba muri iyi kipe asaba abafana kuyishyigikira aho kuba inyuma y'umuyobozi uriho kuko aba azavaho hakaza undi.
Ibi Murenzi Abdallah yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagarukaga ku makuru akomeje kuvugwa muri Rayon Sports ashyira n'umucyo ku makuru yavugwaga ko Serumogo Ally batandukanye hari amafaranga iyi kipe yakiriye ntavugwe. Murenzi Abdallah yatangaje ko bumvikanye na Serumogo Ally bamuha 'Release letter' kuko hari ibyo iyi kipe yari imurimo kandi itari ifite ubushobozi bwo kumwishyura bahitamo gutandukana nawe.
Murenzi Abdallah kandi yagarutse ku bumwe bw'Abarayon, yemeza ko bwubakwa bugakomera mu gihe Rayon Sports yatsinze bukamanuka igihe yatsinzwe.
Yagize ati " Ubumwe bw'Abarayon bwubakwa nuko ikipe itsinda bugacibwa intego nuko Rayon Sports itatsinze. Hari abavuga ngo ikipe tuyihe igihe izaduha ibyishimo, hari n'abavuga ngo Murenzi ibyo yazanye birutwa n'ibyari bihari mbere kuko ikipe itaratanga ibyishimo."
Muri iki Kiganiro kandi uyu muyobozi yatangaje ko ishyamba riri muri Rayon Sports nta muntu ushobora kubigaragaza byeruye ariko kandi asaba abantu ko bakwiye kuba inyuma y'ikipe aho kuba inyuma y'umuyobozi uba ayoboye kuko ejo cyangwa ejobundi aba azagenda hakaza undi.
Yagize ati " Ishyamba riba mu mutwe cyangwa mu mitekerereze y'umuntu. Mpamya neza ko nta muntu wajya hariya akavuga ngo Rayon Sports iyaba yatsindwaga, uwo si mubona nk'umurayon ahubwo mbona yaba afite ibindi bibazo afitanye na Murenzi Abdallah cyangwa n'abandi. Dukwiye kuba turi inyuma ya Rayon Sports aho kuba inyuma ya Murenzi Abdallah kuko ejo azagenda haze undi."
Murenzi Abdallah yagarutse kuri Bisi ya Rayon Sports byavugwaga mu minsi ishize ko iragera mu Rwanda mu gihe cya vuba ariko bikaba bigeza mu mwaka wa 2026, itaranakorwa. Uyu muyobozi yavuze ko mu byumweru bibiri baraba bamaze gusinyana amasezerano n'umufatanyabikorwa wagombaga kuyibagurira hakongera gusubukurwa igikombe cyo kuyitumiza cyari cyarahagaze kubera ibibazo byari mu buyobozi bwavuyeho.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, irakina umukino wa Shampiyona y'u Rwanda na Al Merrikh SC. Ni umukino urabera kuri Kigali Pele Stadium, Saa Cyenda z'amanwa.
Perezida wa Rayon Sports arasaba aba-Rayon gushyigikira ikipe yabo aho gushyigikira umuyobozi uriho


Kinyarwanda
English
Swahili









