Rayon Sports yabonye amanota atatu imbere ya Gorilla FC
Mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona y'u Rwanda wahuje Gorilla FC na Rayon Sports, warangiye ikipe ya Rayon Sports itahanye amanota atatu benshi batari biteze.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, nibwo umukino wahuje Rayon Sports na Gorilla FC watangiye.
Ni umukino watangiranye imbaraga nke ku makipe yombi wabonaga yatinyanye cyane ndetse nta n'imwe wavuga ko irimo kwataka cyane ku buryo wavuga ko isaha n'isaha iraza gukora akantu.
Ku munota wa 20, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Emery Bayisenge kuri Penalite nyuma y'ikosa Akayezu Jean Bosco yari akoreye Sindi Paul Jesus. Uyu musore yeteye kufura nziza yijyana mu izamu.
Ikipe ya Gorilla FC yahise itangira gushaka igitego cyo kwishyura ariko ikomeza kugenda ihusha ibitego wavuga ko byazwe. Ku munota wa 35, iyi kipe yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nduwimana Frank wacenze Ganijuru Elie inshuro eshatu bikarangira ataye mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe. Ni igice twabonye ikipe zombi zigerageza kugera imbere y'izamu ndetse ubona uburyo bwo guhanahana nta n'imwe irusha indi.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 68, yatsinze igitego cya Kabiri gitsinzwe na Ndayishimiye Richard kuri Kufura. Ni ikosa ryaturutse ku mupira watewe na Sindi Paul Jesus ukorwa na myugariro wa Gorilla FC ihita ivamo igitego cya Kabiri.
Gorilla FC yakomeje kugenda ishakisha igitego cyo kwishyura kugira ngo nibura irebe ko yabona igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kugenda byanga.
Umukino waje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze umukino ku bitego 2-1. Ni umukino utari woroshye bitewe nibyavuzwe mbere ndetse abakunzi benshi ba Rayon Sports mwaganiraga wumvaga batewe ubwoba na Gorilla FC bijyanye n'umukino yakinnye imbere ya APR FC.
Ubwo Emery Bayisenge yatsindaga igitego cya mbere cya Rayon Sports
Ubwo Richard Ndayishimiye yishimira igitego yari amaze gutsinda


Kinyarwanda
English
Swahili









