issa
Muhadjiri Hakizimana ntiyemera ko Police FC y'uyu mwaka ikomeye kurusha umwaka ushize

Dec 9, 2025 - 12:01
 0

Rutahizamu wakiniraga Police FC, Muhadjiri Hakizimana, yatangaje ko ikipe Police FC ifite uyu mwaka idakomeye cyane kurusha ikipe yari ihari umwaka ushize ndetse n’uwabanje.

Ibi uyu mukinnyi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, ubwo yaganiraga n’Isibo, agaruka kuri byinshi birimo uko abona Shampiyona uyu mwaka.

Muhadjiri Hakizimana yatangaje ko ibyo gutegura yumva hano mu Rwanda atabizi ahubwo icyo azi amakipe akora ari ugutanga uduhimbazamusyi, kujyana abakinnyi kurara ahantu heza ariko ibindi yumva bavuga ngo ntabyo azi. Yagize ati “ Ibyo bindi byo gutegura muvuga ntabyo nzi.”

Uyu mukinnyi kandi yagarutse ku mikinishirize y’abakinnyi ba Police FC yemeza ko hari abakinnyi ikipe izakenera mu bihe bizaza igasanga ntacyo bayifasha kuko bitakarije icyizere.

Yagize ati “ Police FC ni ikipe nziza ubu, ihagaze neza. Ikintu nakubwira, umutoza agomba kugenda ahereza abakinnyi  bose umwanya kugira ngo abashyire mu mwuka umwe. Nka Muhozi Fred si umukinnyi mubi, ariko hari igihe bazamukenera bamubure kuko atahawe umwanya, yitakarije icyizere.”

Yakomeje avuga ku gitera Police FC kudatwara igikombe cya Shampiyona yemeza ko kuba idafite abafana nabyo biri mu bituma iyi kipe itegukana igikombe nubwo iba ifite abakinnyi beza.

Yagize ati “ Police FC ihora ifite abakinnyi beza, ntabwo iyi ihari uyu mwaka iruta iyo twari dufite umwaka ushize. Hari igihe nanjye narebaga nkavuga nti ‘ariko ubu koko tunganyije gute’, bikancanga. Kuba Police idafite abafana nacyo kiri mu bitera kubura igikombe.”

Muhadjiri Hakizimana ni umwe mu bakinnyi beza shampiyona y’u Rwanda yagize, ndetse yanakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, Etincelles FC, Mukura VS, APR FC, AS Kigali ndetse na Police FC yamaze gutandukana nayo ariko ubu nta kipe afite.

 Muhadjiri scores winner as Police FC end eight-game winless streak - The  New Times Muhadjiri Hakizimana ntakipe afite akinira kugeza ubu

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Muhadjiri Hakizimana ntiyemera ko Police FC y'uyu mwaka ikomeye kurusha umwaka ushize

Dec 9, 2025 - 12:01
Dec 9, 2025 - 12:05