issa
Nyamagabe: Hari abinubira urumuri rw’itoroshi kubera ikibazo cy’amashanyarazi

Dec 9, 2025 - 12:05
 0

Abaturage bo mu Kagari ka Rugano, mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, barinubira urumuri rw’itoroshi kubera ikibazo cy’amashanyarazi bavuga ko bamaze igihe kinini bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kirenga amezi atanu bemerewe umuriro w’amashanyarazi, yewe n’amapoto akaba yarashinzwe mu midugudu yabo ariko ibikorwa byo kuwukwirakwizamo ndetse no kuwuhabwa byabaye agatereranzamba.

Umuturage utuye muri uwo Murenge wa Musebeya witwa Tuganimana donathile ukora imirimo y’ubucuruzi avuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi imikorere yabo icumbagira, mbese iri hafi ya ntayo, bitewe n’uko iyo bageze mu masaha yo gucuruza neza babura abakiriya kubera umwijima.

Yagize ati "Uyu muriro ni kimwe mu birimo kudindiza ubucuruzi bwacu. Nkange ucuruza akabari ndahomba cyane, mbese navuga ko nkorera ubusa kubera ko abakiriya baboneka ku mugoroba kandi icyo gihe ntihaba habona kubera umwijima. Ubu dukoresha amatoroshi kandi ntabwo bikwiye kuko abakiriya baba banakeneye akaziki. Urebye twabonye bashinga amapoto ariko ubu amaso yacu yaheze mu kirere."

Minani Damascène, nawe utuye muri uwo murenge mu Kagari ka Rugano, we avuga ko kutagira umuriro bigira ingaruka ku mibereho y’abatuye ako gace.

Ati "Tubayeho nabi rwose muri aka Kagari kacu. Niho honyine tugisekura imyumbati dukoresheje isekuru bitewe n’uko nta muriro w’amashanyarazi dufite. Usanga umuntu niba ashaka kubaka inzu ifite inzugi za mitarike (zi byuma) muri aka Kagari kacu bimusaba kujya kuzigura Nyamagabe mu mujyi cyangwa ahandi, ugasanga biduhenze kandi natwe dufite abasuderi."

Umunyeshuri witwa Uwase valantine avuga we imyigire ye ntaho iva kubera ikibazo cy’umuriro, aho gusubira mu masomo biba ari ikibazo kuri we ndetse no kuri bagenzi be bigana.

Ati "Kwiga turiga ariko nabi. Ubu nkoresha agatoroshi ku murasire ariko ubu kanyishe amaso kubera ko kagira urumuri rubi kandi mba nkeneye gusubira mu masomo. Urebye biratubangamira cyane, imyigire yacu rwose ni mibi, turatsintwa, ntabwo watugereranya n’abandi bana batuye ahari umuriro kuko twe no mu banyeshuri twigana abazi gukoresha imashini (mudasobwa) ni mbarwa."

Uyu mukobwa akomeza avuga ko urubyiruko rwo muri ako gace rwakabaye hari ibikorwa byinshi rwakora ngo rutere imbere ariko kutagira amashanyarazi bikabakoma mu nkokora.

Tuyizere Alessandra ukora umurimo wo kogosha avuga ko nawe abangamirwa n’uko nta mashanyarazi bafite. Yagize ati

"Nkange nkoresha imirasire y’izuba nkora akazi kanjye ko kogosha, ariko iyo izuba ritavuye urabyumva imibereho yanjye igenda nabi. Urebye umuriro turawukeneye rwose."

Umuyobozi wa Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’imari n’ubukungu muri ako Karere, Habimana Thaddée, aganira na UKWELI TIMES yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi, ko hari amapoto, insinga ndetse n’ibindi bikoresho byamaze kugezwa muri uwo murenge, bityo ko hari ikizere cy’uko umwaka wa 2026 uzarangira buri muturage wese afite umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati "Mu by'ukuri icyo kibazo turakizi kandi n’ubu ibyo bikorwa byo kureba uko buri muturage yabona umuriro nibyo turimo, kuko hari insinga ndetse n’amapoto hamwe n’ibindi bikoresho byamaze kugezwa ku masite ahataragera umuriro. Urebye ikizere twaha abaturage ni uko uyu mwaka wa 2026 urarangira buri muturage wese acana rwose afite umuriro w’amashanyarazi."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyo ubuyobozi busaba abaturage batuye ako Karere ari ukuva ahantu hatemewe ndetse nabantu batuye mu manegeka ndetse no mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuko abo bo batahabwa amashanyarazi kandi aho batuye hatemewe.

Ati "Icyo ubuyobozi busaba abaturage ni ukuva ahantu hatemewe, ubwo turavuga abantu batuye mu manegeka ndetse n’abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko abo bo ntabwo bahabwa amashanyarazi kandi naho batuye hatemewe. Bityo rero ni yo mpamvu dusaba buri wese gutura ahantu hemewe ndetse mu buryo bujyanye n’icyerekezo cya karere kacu."

Muri Werurwe 2024, Dr. Gasore Jimmy, Minisitiri wa MININFRA, ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, yavuze ko icyo gihe Akarere ka Nyamagabe kari gafite umuriro ku kigero cya 72%, kakaba kari aka kane mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo turi ku kigero cyo hejuru mu kugira abaturage benshi badafite amashanyarazi.

Dec 9, 2025 - 14:52