Nyamasheke: Pasiteri yapfuye arohamiye mu Kivu
Pasiteri Iradukunda Elie wo mu itorero EMLR Conference ya Kigali yagiye koga mu Kivu ararohama ahita apfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhavu,Akagali ka Mubuga,Umurenge wa Gihombo,Akarere ka Nyamasheke.
Umuturanyi wa nyakwigendera, Niyibigira Joseph, yambwiye Imvaho Nshya ko pasiteri Iradukunda Elie yageze ku Kivu saa tatu n’igice z’igitondo aje koga, uyu Mutwarasibo we ahagera mu ma saa tanu n’igice z’amanywa na we aje koga.
Nyakwigendera wari ufite imyaka 31 y’amavuko bivugwa ko yari akiri ingarungu, akaba yakundaga kujyana n’umusore wamukoreraga mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 20, akora ataha iwabo.
Bari bajyanye kuri iki kiyaga koga ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 baratahana bananyura imbere yo k’uyu Mutwarasibo Niyibigira Joseph, ariko uyu mupasiteri avuga ko arwaye malariya, anafata imiti yayo.
Yagize ati’’ Ku wa Gatatu tariki 7 Mutarama, nka saa tatu z’igitondo,pasiteri utari wagiye ku kazi,uwo mukozi we avuga ko yamuhamagaye akamubuza kuza gukora, ko agiye kujya ku bitaro bya Kibogora ngo bamurebere uko ahagaze n’iyo malariya, amuhamagara aje. Umusore amusubiza ko na we yumvaga arwaye agiye kuri poste de santé ya Mubuga kwivuza.’’
Ngo bakimara kuvugana ,pasiteri Iradukunda Elie yahamagaye kuri telefoni umugore bakorana witwa Mukamunana na we amubwira ko agiye kwivuza ku bitaro bya Kibogora ariko abanza guca ku kivu koga. Mukamunana na we utari wagiye ku kazi yamubujije kujya koga wenyine,pasiteri aramwangira aragenda.
Niyibigira avuga ko ubusanzwe iyo pasiteri Iradukunda Elie yajyaga ku kivu koga, yogeraga mu gice bita ku Kavange, ajyanye n’uwo musore wamukoreraga, bagaca inzira nyabagendwa ica aho kwa Niyibigira mu mudugudu wa Muhavu,ariko uwo munsi yagiye wenyine, ahagera aciye indi nzira ikikira inkengero z’ikiya cya Kivu, ica ahitwa mu Ntobwe, umudugudu wa Ruhingo.
Avuga ko pasiteri ahanyura yanyuze ku barobyi barobaga bamubaza niba aje kubagurira isambaza, arabahakanira arakomeza ajya koga, nta wundi bari kumwe.
Niyibigira avuga ko yari ari iwe asarura ibishyimbo, abirangije muri ayo ma saa tanu n’igice,yumva na we ashatse kujya ku Kivu koga, ajyayo.
Ati’’ Ngeze nko muri metero 100 uvuye ku Kivu, ntaragera aho nogera ariko mpabona, mbona imyenda ku nkengero sinabona nyirayo. Ndakomeza ndamanuka ndayegera mbona ni ipantalo y’itiriningi, umupira w’umweru, kambabili z’ubururu za Umoja,n’umupira w’imbeho ufite amaboko y’umweru ahandi ujya gusa n’umuhondo,nanahabona telefoni nini n’imfunguzo 5.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme,avuga ko nyuma y’igenzura basanze pasiteri Iradukunda Elie yararohamye yoga.
Ati “Twasanze yaragiye koga akarohama nta wamwishe. Turongera kwibutsa abaturage bajya koga mu Kivu kwirinda kugenda bonyine igihe batazi koga neza, bakanitwararika kwambara imyambaro yabugenewe,kuko iyo aba ayambaye bitari kumugendekera kuriya.’’


Kinyarwanda
English
Swahili









