
Ibikoresho by’ikoranabuhanga byinjizwa muri Amerika ntibizongererwa imisoro
Amerika yatangaje ko ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telephone na mudasobwa byamaze kugerayo bitarebwa na gahunda yashyizeho yo kuzamura umusoro.
Ibikoresho birebwa n’uku gukomorerwa ari ibyamaze kugera muri iki gihugu ndetse n’ibyavuye mu bubiko bwo mu Bushinwa uhereye tariki ya 5 Mata 2025.
Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump azamuriye ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro, awugeze ku 145%, ashinja iki gihugu cyo muri Asia gusuzugura ubucuruzi mpuzamahanga.
Uyu musoro wari kugira ingaruka zikomeye ku bigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika bikorera mu Bushinwa nka Apple, bikohereza ibicuruzwa muri Amerika.
Ni mu gihe ikigo Wedbush Securities gitanga serivisi z’imari kigaragaza ko ibikoresho bya Apple birimo telefone na mudasobwa bigera kuri 90%, bikorerwa mu Bushinwa.
Mu rwego rwo kwihimura, u Bushinwa na bwo bwazamuriye ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro, buwugeze ku 125%.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Trump yatangaje ko hasubitswe ko icyemezo cyo gusoresha ibicuruzwa byinjira muri Amerika byasubitswe mu gihe cy’iminsi 90.