impamba urubyiruko rwakuye mu Nama y'Igihugu y' Umushyikirano ya 2026
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye Inama y' Igihugu y' Umushyikirano yabaye kuwa Kane no ku wa Gatanu muri iki cyumweru, bavuga ko ibitekerezo n'impanuro byatangiwe mu Mushyikirano ari imbarutso yo guhindura imibereho yabo.
Mu bitabiriye Inama y' Igihugu y' Umushyikirano barimo urubyiruko nkuko tubikesha urukuta rwa X rwitwa Umushyikirano Rwanda, bavuga ko ibitekerezo n'impamvu bahawe bigiye kubafasha guharanira impinduka mu mibereho yabo ya buri bakafata ingamba zo gukora ibikorwa byabo bafite Intego.
Umwe mu bitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 20, yagize ati "Kuri njyewe Umushyikirano, nungukiyemo byinshi, nkamenya Igihugu cyacu aho cyavuye nkamenya aho kigeze kandi nkamenya aho kigana, bimpa imbaraga zo gukora cyane kuko aho urwanda rwavuye turahazi nk'abanyarwanda."
Umwe mu basore bitabiriye Inama y' Igihugu y' Umushyikirano avuga ko mu mikorere ye hagiye kubamo impinduka ubera Umushyikirano.
yagize ati " Iyo ngeze hano mu Mushyikirano ntahana impamba y' ibitekerezo biba byatanzwe mu Mushyikirano, bimwe bindeba cyane nkanjya kubishyira mu bikorwa, aho nari mfite intege nke nanjye nkajya kuhakora, nakumva aho mfite imbaraga naho nkakomeza nkashyiramo nyinshi."
Umwe mu bakobwa bari mu rubyiruko rwitabiriye Inama y' Igihugu Umushyikirano. yagize ati" Ni ubwa Mbere nitabiriye inama y' Igihugu y' Umushyikirano, twabashije kumenya Igihugu aho cyavuye naho kirimo kugana, icyerekezo (vision)ni ingenzi kuri rubyiruko, kuba wamenya Igihugu cyawe aho kigana ukamenya ingamba, ikirenze ibyo ni ukwicara mu cyumba kimwe n'Umukuru w'Igihugu."
Urubyiruko rwari rwitabiriye Umushyikirano kuri Site yo mu karere Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, twaganiriye na UkWELITIMES, rwagaragaje ko impanuro bahawe n'Umukuru w'Igihugu bagiye kuzubakiraho bahindura imyumvire ndetse n'imikorere kandi bakiyemeza kunoza ibyo bakora.
Uwineza Ignatienne umwe muri urwo rubyiruko yagize ati " Kuba twatanze ibitekerezo kandi Perezida wa Repubulika akabyumva ni intambwe ya mbere yo gukemurirwa ibibazo kuko Perezida wacu ni umubyeyi kandi aratwumva, nkuko akurikirana iyo yavuze byose birakunda."
Uretse urubyiruko abakuze nabo bavuga ko Umushyikirano bawubonyemo ibisubizo ku bibazo bari bafite bakaba banizeye ko bigiye gukemuka.
Nyakarundi Telesphore ni umuhinzi akaba n'umworozi wo mu Murenge wa Rukira waganiriye na UkWELITIMES, arishimira ko babashije kugeza ikibazo kibangamiye aborozi cyo kubura intanga ziterwa inka.
Yagize ati" Nkuko twari turaha kuri iyi site y'Umushyikirano, byanadushimishije, kuba twaragize amahirwe y'uko twanagejeje ikibazo cyacu yo kubura zote, dufite icyizere ko perezida wa Repubulika agiye kudufasha tukabasha guteza Inka intanga kuko n'ubundi umurongo wo korora izi nka z'umukamo ni Perezida wa Repubulika wabiduhayeho umurongo, twizeye ko icyo kibazo kigiye gukemuka."


Kinyarwanda
English
Swahili









