Kinshasa: Imvura yaguye iminsi ibiri idahagarara yishe abaturage
Nibura abantu batandatu nibo byamenyekanye ko bapfuye mu ijoro ryo kuva ku wa gatanu kugeza ku wa gatandatu i Kinshasa, nyuma y’imvura nyinshi yateje inkangu ndetse n’ibintu byinshi byangiritse.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, muri komini ya Mont-Ngafula, imirambo itandatu yabonetse nyuma yo gusenyuka ku rukuta rw’inzu yarimo umuryango. Iyi mvura kandi yahitanye abanda bo mu gace ka Mosango no muri Kimwenza, bigatuma umubare ugera ku icumi.
Muri Ngaliema, inkangu n'amabuye byafunze igice kinini cya Avenue du Tourisme, mu karere ka Kinsuka, bigora cyane abakoresha uwo muhanda muri kariya gace ko mu majyepfo y'uburengerazuba bw'umurwa mukuru Kinshasa.
Uturere twinshi two mu mujyi wa Kinshasa dukomeje kwibasirwa n’imyuzure, igabanuka ry’amashanyarazi, byose ngo bikaba biterwa no kuba Leta itita ku bikorwa remezo.


Kinyarwanda
English
Swahili









