issa
Abbas Fall umuyobozi w'umujyi wa Dakar yasuye imishinga y’Umujyi wa Kigali

Feb 22, 2026 - 10:35
 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar, Abbas Fall, yasuye ibice bitandukanye by’iterambere n’ahantu nyaburanga mu Mujyi wa Kigali, mu rugendo rugamije kureba no kungurana ibitekerezo ku buryo imijyi yombi yakomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Nk’uko byatangajwe n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, Abbas Fall yasuye Umudugudu w'icyitegererezo wa Mpazi uherereye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge. Yerekwa uburyo bugezweho bwo gutuza neza abaturage, by’umwihariko abimuwe mu manegeka n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi ugamije guha abaturage inzu zigezweho, zifite ibyangombwa by’ibanze birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda ibahuza n’ibindi bikorwa remezo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko iyi gahunda iri mu murongo wo kurwanya imiturire mu manegeka no guteza imbere ituze n’umutekano w’abaturage.

Mu rugendo rwe kandi, Abbas Fall yasuye Nyandungu Eco-Park, pariki y’ibidukikije yubatswe ku buso bwa hegitari 121. Yerekwa uruhare iyi pariki igira mu kubungabunga ibidukikije, kurinda ibishanga no gutanga umwanya wo kuruhukira no gutemberera ku baturage n’abasura Umujyi wa Kigali.

Nyandungu Eco-Park imaze kuba kimwe mu byitegererezo mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, aho abaturage bashobora gukora siporo, gutembera mu nzira zagenewe abanyamaguru n’amagare, no kwigira ku bidukikije bitandukanye biyirimo.

Uru ruzinduko rwa Abbas Fall rugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’Umujyi wa Dakar n’Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu bijyanye no guhanahana ubunararibonye mu igenamigambi ry’imijyi, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.