issa
Nigeria: Umwe mu bakobwa 25 bashimuswe yabonetse

Nov 18, 2025 - 20:02
 0

Umwe mu banyeshuri 25 bashimuswe n’abari bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa Mbere mu ntara ya Kebbi, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yabonekeye mu mujyi w’iyo ntara.

Ibi byemejwe n’inzego z’umutekano za Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo, aho zatangaje ko mu bakobwa 25 bashimuswe na bantu bari bitwaje intwaro ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo ko habonetse umwe muri bo.

Iri shimutwa ryabereye mu ishuri rya Government Girls Comprehensive Secondary School riherereye mu ntara ya Kebbi, aho ngo abo bakobwa bashimuswe n’abari bitwaje intwaro binjiye muri iryo shuri bakarasa umuzamu wari ku burinzi bw’ishuri bigatuma bashimuta abo bakobwa 25 bari mu cyumba cy’icumbi bararagamo nk’uko byatangajwe.

Umuyobozi w’iryo shuri, Musa Rabi Magaji, yatangarije itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko uwo mwana umwe w’umukobwa wabonetse yacitse abari babashimuse akiruka mu ishyamba rigari kugeza ageze iwabo mu rugo.

Nigeria abanyeshuri nibo bakunze gushimutwa cyane n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo iyo mitwe ibone uko yaka ababyeyi babo bana amafaranga n’ibindi bikoresho ndetse inashyire igitutu kuri leta nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Kugeza ubu nta mutwe uratangaza ko ari wo washimuse abo bakobwa, uretse ko benshi mu baturage batuye Nigeria bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo nka X bavuga ko leta n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu zidaha agaciro ibyo bikorwa bibi bikorerwa abagituye.

Ni mu gihe kandi abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu bakomeje kuvuga ko ruswa ari yo ikomeje kurangwa n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu aho kwita ku mutekano w’abagituye.

Ibi bibaye mu gihe mu majyaruguru y’icyo gihugu cya Nigeria hakomeje kuvugwa ubwicanyi bukomeye n’ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri n’imitwe yitwaje intwaro, ni mu gihe kandi icyo gihugu gikomeje kuvugwamo ubwicanyi bushingiye ku madini n’imyemerere.

Nov 19, 2025 - 08:21