Ngoma: Umurambo w’Umugabo w’imyaka 65 wasanzwe amanitse mu giti cy’igifenesi
Umugabo w’imyaka 65 witwa Rubagumya Jelas wo mu Mugesera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yasanzwe yapfuye amanitse mu giti cy’igifenesi , bikekwa ko yaba yishwe.
Uyu murambo wagaragaye uhambirijwe umugozi w’inzitiramibu mu giti cy’igifenesi mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025.
Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bakeka nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’abarimo umugore we bitewe n’uko yari aherutse gukubita ifuni uyu mugabo ariko ntiyapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana,yemereye UkweliTimes ko koko umurambo wagaragaye.
Ati “ Nibyo umurambo wagaragaye ariko amakuru arambuye mwayahabwa na RIB kuko hari ababa bavuga ko ashobora kuba yishwe abandi bakavugak o ashobora kuba yiyahuye.”
Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kugira ngo usuzume hamenyekane icyaba cyamwishe.


Kinyarwanda
English
Swahili









