issa
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi 22 barimo abakekwaho uburaya n'ubujura

Jul 6, 2025 - 11:57
 0

Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya no guteza umutekano muke.

Aba bantu uko ari 22 bafatiwe mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo,

Akagali ka Kanserege, ahazwi nka Sodoma kuwa 5 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, ya wiye UKWELITIMES ko aba bantu bafashwe nyuma y'aho abaturage batuye muri aka gace bahoraga bagaragaza ko babangamiwe n'abajura babatega bakabambura ibyabo.

Ati " Bafashwe nyuma y'aho abaturage batuye muri aka gace bahoraga bagaragaza ko babangamiwe n'abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by'uburaya bihabera kubera ko indaya zihatuye ari izo zicumbikira abajura."

Yakomeje avuga ko Polisi y'u Rwanda yihanangiriza umuntu wese uhungabanya ituze n'umudendezo by'abaturage, cyane cyane abajura bumva ko bazatungwa n'iby'abandi bavunikiye anashimangira ko inzego z'umutekano ziteguye kandi ziri maso nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ahanwe.

Polisi yaboneyeho kugira inama no gusaba abaturage kureka gukora ibyaha inashimira abatangira amakuru ku gihe.

Kugeza ubu bafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.