issa
Uganda: Bobi wine ashinja Museveni gukura abanyeshuri mu masomo bakoherezwa mu bikorwa bye

Nov 20, 2025 - 08:14
 0

Umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Unity Platform NUP, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari ikimwaro gikomeye ukuntu Perezida Yoweri Kaguta Museveni akomeje gukoresha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bigaragare ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza byitabirwa n’abaturage benshi.

Ibi ni mu byo yatangaje ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwe rwa X, aho uyu munyapolitike yavuze ko yamaganiye kure ibikorwa bigayitse bikomeje gukorwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni utegeka abayobozi b’inzego z’ibanze guhatira abanyeshuri kwitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Bobi Wine yavuze ko bigayitse kubona Perezida Yoweri Kaguta Museveni na komite ye ayoboye bahatiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye gukura abanyeshuri mu masomo yabo bakoherezwa mu bikorwa bya Museveni byo kwiyamamaza kugira ngo itangazamakuru ryerekane ko ashyigikiwe n’urubyiruko n'abaturage benshi.

Bobi Wine ashinja kandi bamwe mu bayobozi b’uturere tugize igihugu cya Uganda gushyigikira uwo mugambi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko umuyobozi w’Akarere ka Kamuli yandikiye ibigo by’amashuri biri muri ako karere abisaba kurekura abanyeshuri babyo ngo bitabire ukwiyamamaza kwa Museveni ndetse ko byanagaragaye no mu Karere ka Adjumani aho abanyeshuri bategetswe kwambara imyambaro y’ishyaka rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, rya NRM.

Nk’uko uyu munyapolitike yabitangaje, ni uko mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni akora biba byiganjemo abana b’abanyeshuri gusa, na bo baba bahatirijwe kwitabira, ibintu Bobi Wine avuga ko bigaragaza ikigereranyo cy’uko abaturage batuye Uganda batakiyumvamo ubutegetsi bwe.

Uyu munyapolitike kandi ashinja Leta ya Yoweri Kaguta Museveni na komite nyobozi ye kujyana abanyeshuri mu bikorwa bye byo kwiyamamaza bakambikwa imyambaro y’ishyaka rye ku gahato, uretse ko ngo byatunguye benshi ubwo abo banyeshuri bigaragambyaga bari mu Mujyi wa Mbale bavuga ikivugo cy’ishyaka rye rya NUP ubwo Museveni yarimo yiyamamariza, bagira bati “People Power”, ibintu Bobi Wine yita ko ari ikibazo cy’igihe agomba kuyobora Uganda.

Uyu mukandida yavuze ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Museveni burimo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bugaragaze ko bufite urubyiruko n’abaturage benshi bamuri inyuma mu buryo bw’ikinyoma.

Ibi bibaye mu gihe uyu munyapolitike n’ishyaka abarizwamo kuri uyu wa Gatatu, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byiriwe byandika ko we n’itsinda rye ry’ishyaka abarizwamo rya NUP babujijwe kwinjira mu Mujyi wa Arua uherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu cya Uganda, aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza byari kubera.

Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje yaba ku ruhande rwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Bobi Wine, uretse ko we avuga ko agenda yangirwa kwinjira mu turere tumwe na tumwe kandi ari uburenganzira bwe nk’umukandida.

Ibyo bigahura n’ibyo Gen. Muhoozi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, amaze igihe avuga ko hari abakandida bakwa uburenganzira bwo kwiyamamaza kubera ibikorwa bibi bakoreramo.

Nov 20, 2025 - 12:05