Nyagatare: Kubakirwa amashuri byaruhuye abanyeshuri gukora urugendo rurerure
Abaturage bo mu Kagali ka Kayange mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bemeza ko amashuri bubakiwe yabafashije ukugabanya urugendo rurere bakoraga bajya ku ishuri.
Abaturage baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko ahmashuri bubakiwe mu gace kabo yabaruhuye imvune bagiraga kubera ko mbere yo kujya mu mirimo byabasabaga kuzindukaga bakabanza bagaherekeza abana ku ishuri kuko amashuri yari kure kandi mu nzira mbi.
Babahamya ko kutagira amashuri hafi byanatumaga abana babo bakeka gutangira amasomo kubera icyo kibazo.
Yumuturage umwe yagize ati " “Tutarubakirwa ishuri twarahangayikaga cyane. Abana batangiraga bakererewe kubera gutinya urugendo. Ntabwo umwana w’imyaka 6 yoroherwaga no kuva Kamiramigezi akagera Rwabiharamba ahari ishuri. Twategerezaga ko bakura bityo ugasanga basigaye inyuma ugereranyije n’igihe abandi batangirira.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi turashima ko twaruhuwe tukegerezwa amashuri hano mu Kayange. Ubu umwana yiga hafi ku buryo agize n’ikibazo baguhamagara ugahita umugeraho. Ubu abana bariga neza ni amashimwe gusa.”
Uwitwa Alphonse we yagize ati: “Tutarabona amashuri, imirimo yacu twarayicaga kuko twazindukaga duherekeza abana kugira ngo tubarenze ishyamba. urumva ko yaba ujya mu mirima no mu bindi yatangiraga atinze."
Undi muturage we yavuze kubakirwa amashuri byatumye abana bajya ku ishuri aho kwirirwa mu gasantere.
Ati: “Tutarubakirwa ishuri twagiraga umubare munini w’abana bari mu kigero cyo kwiga birirwaga mu makaritsiye, babaga baraciwe intege no gukora ingendo ndende bagahitamo kuva mu ishuri."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen we yemeza ko ubuyobozi bukomeje gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ibanze hagamijwe guteza imbere imibereho myiza, akaba ari muri urwo rwego amashuri yubatswe.
Ati: “Ibi bice byahoze bidatuwe, Leta ihashyira imbaraga kugira ngo ifashe abahatuye kudasigara inyuma mu iterambere. Mu by’ibanze harimo kwegerezwa amashuri n'abana bakiga batavunitse.Ubu rero iyo ubuyobozi bukoze ibyo bushinzwe, abaturage na bo tubasaba kugeza abana babo ku ishuri ntihagire umubyeyi ugumana umwana mu rugo atamujyanye ku ishuri.


Kinyarwanda
English
Swahili









