Gatsata: Babangamiwe n’akabari ka CHOGM – SPA kabamo umwanda ukabije n’imbwa 24
Abaturage batandukanye batuye hitwa Kanyonyomba mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, baravuga ko babangamiwe cyane n’umwanda ukabije ugaragara mu kabari kitwa CHOGM – SPA n’imbwa 24 zikabamo.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko aka kabari kabamo umwanda mwinshi ndetse kanakora amasaha yose kandi bitemewe mu gihe utundi byegeranye two twubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Banavuga ko aka kabari kabamo imbwa nyinshi zirenga 20 ndetse hari n’ubwo zirya abantu baba bagiye kukanyweramo ndetse rimwe na rimwe zikanashumurizwa abanyerondo.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Bigirimana Emmanuel, yavuze ko nyir’aka kabari aherutse gushumuriza izo mbwa zirenga 20 zimwe mu nzego z’umutekano zari zigiye muri ako kabari kugenzuramo umutekano.
Yagize ati “ Abanyerondo baherutse kujyamo babashumuriza imbwa bahita biruka bose barahatinya nta ujya ahajya nijoro.”
Yakomeje agira ati “ Uzi umwanda uba muri kariya kabari? Noneho ko kanakora amasaha yose yewe unagiyemo saa munani z’ijoro wasanga gakora, yaba muri sauna hose baba barimo gukora n’amalodge yose gusa ikibabaje habamo umwanda mwinshi wagira ngo nta bayobozi aka gace kagira kubera ko baragenda bakabaha akantu bagahita bigendera bakirengagiza ibikaberamo.”
Umugore uyobora Umudugudu aka kabari ka CHOGM – SPA, gaherereyemo yabwiye UKWELITIMES, ko basanze muri aka kabari habamo imbwa 24.
Ati “ Twasanze habamo imbwa nyinshi cyane imbwa 24 ku buryo ari ikibazo gikomeye.”
Yongeyeho ko nyir’ako kabari yababwiye ko inzombwa zimufasha kurwanya abajura kubera ko mbere y’uko azizana bahoraga bamwiba
Ubwo umunyamakuru wa UKWELITIMES, yageraga muri aka kabari yasanze inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano zagafunze kubera umwanda ukabije.
Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko igenzura ryakorewe muri aka kabari ryagaragaje ibibazo birimo kutubahiriza amabwiriza agenga amasaha y’ikorwa ry’utubari n’isuku idahagije.
Yavuze ko kuba ahantu nk'aha hahurira abantu benshi haboneka umwanda ndetse hakanaboneka imbwa nyinshi bishobora guteza ibibazo by’isuku n’umutekano ku bakiriya bahagana no ku baturage muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili








