Muhanga: Yishe nyina amukubise urusyo
Nzayisenga Onesphore utuye mu Mudugudu w’Agakomeye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, yishe nyina witwa Mukamfizi Beatha amukubise urusyo, amuziza ko yanze kumwishyuriza murumuna we amafaranga yamugurije.
Aya mahano yabaye ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2026.
Abatangabuhamya bavuga ko bamenye aya makuru nyuma y’uko Nzayisenga agiye mu kabari, aka inzoga maze agatangira kwigamba ko amaze kwica Nyina umubyara,
Bavuga ko abari aho bahise bajya mu rugo rw’uyu mubyeyi basanga nyina yamaze gupfa, kubera ko basanze umuvu w’amaraso utemba mu nzu.
Umwe mu baturanye be yavuze ko uyu musore yagarutse agafata inkoni agatangira gushinyagurira umurambo.
Ati “Yagarukanye inkoni atangira gushyinyagurira umurambo awukubita avuga ngo ‘Mama ntarapfa ngo ubundi yarakwiye gupfa.”
Mushiki wa Nzayisengaya bwiye BTN ko byatewe n’uko yagurije murumuna we amafaranga ntiyayamwishyura, maze akajya asaba nyina kuyamwishyuriza ariko undi akabyanga.
Nyuma yo gukora aya mahano uyumusore yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Kinyarwanda
English
Swahili








