issa
Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

Oct 17, 2025 - 10:02
 0

Imvura ikomeye yaguye mu gicamunsi cyo ku wa Kane ku wa 16 Ukwakira 2025 mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yishe abantu batandatu ndetse inangiza hegitari zirenga 20 z’imyaka y’abaturage.

Iyi mvura, mu Murenge wa Murama yanaguye hirya no hino mu tugari dutandukanye.

Bamwe mu baturage bishwe n’iyi mvura harimo umukecuru wari uri kumwe n’abuzukuru be batatu bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave bagwiriwe n’inzu barapfa n’abandi batatu bapfiriye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yavuze ko abo bantu baguye mu mvura yaguye ahagana saa munani z’amanywa, igwa irimo umuyaga n’umuvu w’amazi menshi.

Yagize ati ‘‘Abaturage bishwe n’imvura ni batandatu, bapfiriye kuri site ebyiri aha mbere hapfiriye umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabiri ya Selesi hapfiriye abana batatu ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka.’’

Yokomeje agira ati ‘‘Ni imvura yaguye saa munani n’igice yari imvura nyinshi cyane irimo umuyaga, yamanuye amazi menshi ku musozi maze iyo mivu iragenda yica abo bantu.’’

Yongeyeho ko imirimo yo gushakisha abatari baboneka ikomeje asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka ndetse no guca imirwanyasuri ku misozi mu kwirinda imivu y’amazi anasaba abaturage gukumira ibiza, amazi aturuka mu misozi haterwa ibiti n’imirwanyasuri tukayakumira no kwirinda gutura mu manegeka kubera ko umwe mu muryango watwawe n’amazi inzu babagamo yari iri mu manegeka.

Kugeza ubu imvura uretse kwica abantu yanangije hegitari zirenga 20 z’imyaka harimo ibirayi, ibisheke, imyumbati n’ibindi byinshi, iyi mvura yanishe kandi ihene esheshatu. Kuri ubu hakaba hari gushakishwa imirambo itari yaboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.