Loni ishinja Nigeria kudaha agaciro Jenoside ikorerwa Abakiristu
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Amb. Michael Waltz, yavuze ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakiristu mu gihugu cya Nigeria ari Jenoside irimo gukorwa mu ibanga ndetse ko idakwiye kwihanganirwa na gato.
Ibi yabivugiye mu nama yateguwe na bamwe mu bayobozi ba Loni yabereye i New York kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ugushyingo aho Amb. Michael Waltz wari unahagarariye iyo nama yavuze ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakiristu muri icyo gihugu cya Nigeria burenze urugero abwita Jenoside ndetse ko inzego zitandukanye zirengera ikiremwa muntu ku isi zikwiye guhaguruka zivuye inyuma bakamagana ubwo bwicanyi.
Nkuko ikinyamakuru mpuzamahanga cya Fox cyabitangaje, Waltz yavuze kandi ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubwicanyi burimo gukorerwa abakiristu muri icyo gihugu cya Nigeria atari ubwicanyi bw’urugomo ahubwo ari Jenoside ikomeye.
Yagize ati " Hari ibimenyetso bigaragaza ko Abakiristu bakomeje kwicwa muri Nigeria batarimo gukorerwa ubwicanyi bw’urugomo rukunze kuba oya rwose iyi ni Jenoside. Abagore n’abakobwa bo mu miryango ya bakiristu bakomeje gusambanwa ku gahato nyuma bakicwa, abapadiri barimo kwicwa ku bwinshi hari n’abarimo kwicirwa mu nsengero zabo barimo gusenga, idini rya gikiristu ririmo kurandurwa ndetse na Bibiliya zabo zirimo gutwikwa."
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Amb. Michael Waltz, yashinje leta ya Nigeria kudaha agaciro ubwo bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bayo avuga ko ibyo bikwiye gufatirwa imyanzuro n’ingamba zifatika mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya.
Iyi nama yanitabiriwe n’umuraperikazi w’icyamamare ku Isi, Nicki Minaj, wakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ze nka X ashyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku kemezo ke cyo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakiristu muri Nigeria.
Nicki Minaj yavuze ko nta muntu wagakwiye kwicirwa imyemerere ye ko ibyo ari ukwica uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse ko bamaganye ubwo bugizi bwa nabi burimo gutwikwa, kuraswa, ndetse no gukorerwa ivangura kwa bakiristu.
Ibi bibaye mu gihe raporo zari zabanjirije iyi nama zagaragazaga ko Waltz na Nicki Minaj bari buyobore iyo nama mu gikorwa cyo kurwanya no kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa inzira karengane z’abakiristu muri icyo gihugu cya Nigeria.
Ikibazo cy’uko hari abakiristu bicwa bazizwa ukwemera kwabo cyagiye kigarukwaho cyane n’imiryango itandukanye irengera ikiremwa muntu ku isi ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi nka Donald Trump wanavuze ko icyo gihugu kigomba gufatirwa ibihano kubera kudaha agaciro ubwo bugizi bwa nabi bukorerwa inzira karengane.
Kugeza ubu Leta ya Nigeria ishinjwa kudaha agaciro ubwicanyi bukorerwa abakiristu muri icyo gihugu ikomeza kuhakana ibyo birego yivuye inyuma ivuga ko nta madini atotezwa cyangwa ngo akorerwe ubwo bwicanyi.
Ivuga ko mbere ubwo bwicanyi bwagiye bugaragara ariko ubu bwahagaze, ikibazo kiri muri icyo gihugu ko ari icy’umutekano muke no gushimutwa kwa bantu bikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse ko nabyo biri kugenda bikemuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









