issa
Musonera waketsweho kugira uruhare muri Jenoside agiye kuba umudepite yaburanishirijwe mu muhezo

Jul 24, 2025 - 06:00
 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategetse ko iburanisha ry’ibanze ku byaha Musonera Germain, wari ugiye kuba umudepite akaza gukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rubera mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Uyu Musonera akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cya Jenoside, bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuburanisha mu muhezo nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha bwifuje ko iburanisha ry’ibanze ribera mu muhezo kubera umutekano w’abatangabuhamya.

Uruhande rw’uregwa narwo rwagaragaje ko rushyigikiye ubusabe bw’Ubushinjacyaha.

Abamwunganira babwiye urukiko ko hari inzitizi ishingiye ku kuba batabasha kubona dosiye yose y’Ubushinjacyaha, bagaragaza ko urubanza rwasubikwa bakabanza bakabona dosiye nubwo Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite.

Umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Bayingana Janvier, na we yavuze ko nta mpamvu yatuma iburanisha risubikwa kandi urubanza rwari ruzwi nta we rwatunguye.

Nyuma y’impaka, Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ry’ibanze rikomereza mu muhezo, rutegeka abari mu cyumba cy’iburanisha batari abanyamategeko gusohoka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda. Bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.

Musonera afungiwe mu Igororero rya Muhanga, guhera muri Nzeri 2024 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Jul 24, 2025 - 06:21