CSP Sengabo Hillary yongeye kuba umuvugizi wa RCS
CSP Sengabo Hillary Emmanuel yongeye kugirwa umuvugizi w'Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, (RCS).
CSP Sengabo yagizwe umuvugizi wa RCS nyuma yo kuzamurwa mu ntera akava ku ipeti rya ‘Senior Superintendent’ ahabwa irya ‘Chief Superintendent.
Mu 2020 nibwo CSP Sengabo, yaherukaga kuvugira uru rwego mbere y’uko asimburwa na SSP Pelly Gakwaya Uwera kuri Izo nshingano yari amaze imyaka itandatu.
CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yayoboye amagororero atandukanye arimo igororero rya Muhanga n’irya Huye yose aherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri iki gihe yari amaze iminsi avuye hanze mu butumwa bw’akazi ndetse nyuma yo kuhava akaba aribwo yahise yongera guhabwa umwanya w’Umuvugizi wa RCS yasimbuyeho CSP Kubwimana Therese uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.


Kinyarwanda
English
Swahili









