
Karidinali Ambongo ari mu bahabwa amahirwe yo gutorwamo Papa
Ibinyamakuru bitandukanye,birimo na ntvkenya.co.ke, bitangaza ko Karidinali Ambongo ashobora kuba mu bakandida bashobora gutorwamo Papa.
Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba n'umuntu uharanira amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari mu bahabwa amahirwe yo kuba umwe mu bakandida bashobora kuzatorewa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Ambongo, asanzwe ari umuhanga mu bya tewolojiya, yagiye akora imirimo itandukanye y’abepiskopi kuva mu 2004, aho yazamukiye mu Ishuri Rikuru ry’Abakaridinali mu mwaka wa 2018.
Uretse Ambongo, abandi bahabwa amahirwe barimo Cardinal Matteo Zuppi usanzwe ari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Bologne mu Butaliyani, akanaba Perezida w’Inama y’abepiskopi bo muri kiriya gihugu.
Si abo gusa, kuko hanarimo, Luis Antonio Tagle ukomoka muri Philippines, Pietro Parolin wo mu Butaliyani usanzwe ari umunyamabanga wa Vatican n’Umufaransa Jean-Marc Aveline usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Marseille.
Ku wa 7 Gicurasi ni bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize.