
Impamvu indirimbo ‘Komasava’ ya Diamond itahatanye muri Grammy Awards
Kugera na magingo aya abakunzi b'umuziki cyane cyane muri Tanzania barakibaza impamvu Diamond Platnumz n'indirimbo ye yaciye ibintu mu nwaka washize yise ‘Komasava’ itahatanye mu bihembo bya Grammy. Dore impamvu zatumye idahatana kandi uyu muhanzi yari yifuje ko izahatana mu byiciro bibiri.
Ku ikubitiro uyu muhanzi yari yatanze ubusabe bwe muri Recording Academy itegura Grammy Awards ko indirimbo ye yahatana mu byiciro bibiri ari byo: “Best Music Video” na “Best Music Performance,” nyamara ntiyigeze igira amahirwe yo kujya mu byiciro by'abahatana.
Nyuma y'uko ibi bibaye, abakurikiranira hafi umuziki wa Tanzania n'abandi basesenguzi barimo Mozeh James, bavuze ko Diamond yazize ko umuziki wa Tanzania udafite abawushyigikira ku ruhando mpuzamahanga.
Mozeh James yabwiye ikinyamakuru The Citizen ko nk'abahanzi bo muri Nigeria, bitwara neza muri Grammy, kubera ko umuziki wabo ushyigikiwe mu buryo bwose ku rwego rw'Isi, muri make bafite ababavuganira.
Yavuze ko Nigeria ifite abantu 11 bagira uruhare mu gutora muri Grammy, mu gihe Tanzania ifite umwe gusa.
Ikindi kandi cyabereye imbogamizi Diamond, ni injyana ya Bongo Flava, kuko itaragira izina rikomeye nk'izindi njyana nka Afrobeat, Reggae, Amapiano n'zindi, kandi nabyo birebwaho mu gutoranya indirimbo ihatana.
Umunyamakuru Catherin uzwi nka Imcalypsso, yavuze ko Diamond ari we muhanzi wenyine ukomeye uhagararira Tanzania na Afurika y'Iburasirazuba, mu gihe atari ko bimeze muri Nigeria, kuko ho bafite n'abashoramari baturuka imihanda yose, bikabafasha kugira ijambo ku rwego rw'Isi.
Ku rundi ruhande, Marlon Fuentes wahoze ari umuyobozi muri Globol Music, yavuze ko uburyo amatora akorwa muri Grammy, adaha amahirwe abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba kuko abatora ari bake, bityo ko abahanzi bo muri kano Karere bakeneye gukora cyane kugira ngo bazagire abatora benshi bibe byabahesha amahirwe yo gutwara Grammy.
Muri make abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, bashimangiye ko ari ingenzi cyane kugira imikoranire n'izindi nganda z'umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Godfrey Abel ati:"Dukeneye kongera imbaraga ku isoko mpuzamahanga, gushora imari mu buryo bwiza dufatanya n'abafatanyabikorwa bo ku rweo rw'Isi, kandi tukubaka umubano n'izindi nganda z'umuziki ku ruhando mpuzamahanga."
Abandi bavuga ko Bongo Flava ikeneye irindi terambere kugira ngo ibashe guhangana ruhando mpuzamahanga bikaba byanatuma umuhanzi wayo yanegukana Grammy.