issa
Ubukene buranuma kwa Rayvanny

Ubukene buranuma kwa Rayvanny

May 4, 2025 - 14:37
 0

Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny, yateye utwatsi amakuru yemeza ko asigaye yarakennye, aho yemeza ko nta gihe yigeze yemeza ko akize cyangwa akennye.

Nyuma y'uko itangazamakuru ryo muri Tanzania rikomeje kwemeza ko Rayvanny yaba ari mu bukene bukabije, uyu muhanzi yagize icyo abivugaho.

Kuri Rayvanny, ahamya ko atigeze ajya mu ruhame ngo yemeze ko afite amafaranga menshi cyangwa atayafite, bityo ko ibivugwa byose ntashingiro bifite.

Ati:" Ndi umwe mu bahanzi batigeze bavuga ku buzima bwabo bwite by'umwihariko ku bijyanye n'ubutunzi bwabo. Ubwo rero, biragoye kuba wakemeza ko umuntu akize cyangwa se adakize. Buri gihe ubuzima bwanjye aba ari ibanga, ndatekereza ko iby'amafaranga byaza nyuma."

Rayvanny yunzemo ko umuntu wese ashobora gukena kuko ari ibisanzwe, cyane ko na kampani nini zihomba, bityo kuba umuntu umwe yakena nta kibazo abibonamo.

Ati:" Ubu baravuga ko nkennye, ese ni ryari nigeze mvuga ko ndi umukire cyangwa nkavuga ko mfite amafaranga? Icyambere cyo ni uko kuba umuntu yakena atari ikibazo kini kubera ko na kampani nini buri gihe ziba ziri kurwana."

Mu 2022, nibwo Rayvanny yavuye muri label ya WCB ajya gushinga iye yise "Next Level Music (NLM)" aho yemezaga ko afite inzozi zo gufasha nawe abandi bahanzi bari kuzamuka.

Rayvanny aremeza ko kuba yakena atari ikibazo kuko na kampani zihomba

Ubukene buranuma kwa Rayvanny

May 4, 2025 - 14:37
May 4, 2025 - 14:46