
Davido na Diamond bahurijwe mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'umuherwe
Abahanzi barimo Davido, Diamond Platnumz na Sarkodie bahurijwe mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'umuherwe Richard Nii Armah Quaye.
Aba bahanzi biteganyijwe ko buhurira mu Mujyi wa Accra muri Ghana, guhera kuri uyu wa Gatanu mu kirori cyo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umuherwe Richard Quaye wo muri iki gihugu.
Ibirori nyirizina byo kwizihiriza isabukuru y'amavuko ya Richard Quaye bizaba ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025.
Uyu muherwe washinze Banki y'ubucuruzi ya Bills Micro Credit, ubwo azaba yizihiza isabukuru y'imyaka 40 amaze abonye izuba, azataramirwa n'abahanzi bakomeye bo muri Ghana ndetse n'abandi baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ibirori byo kwizihiriza isabukuru ye, biteganyijwe ko bizahuriramo abahanzi nka Davido, Diamond Platnumz, Sarkodie, Stonebwoy, King Promise n'abandi.
Uretse aba bahanzi kandi, abaherwe nka Aliko Dangote na Perezida wa Ghana John Dramani Mahama na bo biteganyijwe ko bazitabira ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Richard Quaye.
Umuherwe Richard Nii Armah Quaye ashaka gukora ikirori kizaba amateka muri Afurika