Cardi B aritegura kwibaruka umwana wa kane
Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B, yongeye gutungurana cyane ubwo yatangazaga ko we n’umukunzi we mushya, Stefon Diggs, ukinira ikipe ya New England Patriots muri shampiyona ya NFL, bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere, akazaba uwa kane wiyongera kuri ba tatu yabyaranye n'umuhanzi Offset.
Ibi uyu muhanzikazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro na Gayle King kuri CBS, aho yemeje neza ko atwite ndetse ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka imfura yabo, uretse ko ngo ibyo ntacyo bishobora guhindura ku bikorwa bye by’umuziki.
Yagize ati" Nibyo ndatwite, ariko urugendo rwanjye mu gukora indirimbo nziza narwo rurakomeje, ntambogamizi nimwe zahagarika kuko nki bisanzwe, ndimo gukora cyane mu gihe nanone ndi guhanga ubuzima bushya. Jye n’umukunzi wanjye twitegura umuzira nenge wacu."
Ibi bibaye mugihe Cardi B ku wa 16 Nzeri yatangaje urutonde rw’ibitaramo yise 'Miss Drama Tour' agomba kuzakora mu ntangiriro za 2026, akazabikorera mu mijyi irenga 30 yo muri Amerika, harimo Los Angeles, New York, Chicago ndetse na Toronto.
Cardi B kandi aritegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Am I the Drama', ikaba iteganyijwe gusohoka ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025. Ikaba album yari imaze imyaka irenga irindwi itegerejwe na batari bake nyuma ya 'Invasion of Privacy' yasohotse muri 2018 ikamuhesha izina rikomeye ku ruhando rw’isi.
Ni album kandi ivugwako izagaragaraho amazina akomeye nka Selena Gomez, Janet Jackson, Megan Thee Stallion, Kehlani, ndetse na Summer Walker.
Cardi B ubusanzwe afite abana batatu yabyaranye n’umuraperi Offset bari barakoze ubukwe muri 2018 baza gutana muri 2024, arinabwo kuva muri Kanama 2025 yashyiraga ku mugaragaro amafoto ya Diggs avuga ko ari we mu kunzi we mushya.


Kinyarwanda
English
Swahili









