issa
Umugore wa Nzovu yatanze umucyo ku byo kongera kubana nawe

Jan 2, 2026 - 18:12
 0

Umunyarwenya uzwi ku izina rya Nzovu yabwiwe n'umugore we ko nta gitekerezo cyo gusubirana nawe afite ndetse amubwira ko agomba kwakira ko kubana nawe bitazongera ukundi .

Ku munsi mukuru w' Ubunani, nibwo umugore wa Bahizi Venuste bita Nzovu yemeje ko bidasubirwaho atakongera kubana na Nzovu mu gihe bivugwa ko inshuti zabo zari zimaze iminsi zibasaba kwiyunga bakongera kubana mu rugo. 

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa YouTube, umugore wa Bahizi Venuste uzwi mu gukina amafilimi y'urwenya, yarikumwe na Nyamabondo nawe mu bakina urwenya  na mugenzi wabo witwa Noheli ndetse  n'uwitwa Esther ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akundana na Nzovu. Abo bose bari biteze ko Nzovu atangira umwaka, umugore we amuha imbabazi bagasubirana ariko batunguwe nuko uwo mugore yabakuriye inzira ku murima akababwira  ko ibyo kubana na Nzovu byarangiye. 

Muri icyo kiganiro Nzovu yabwiwe ko akwiye kwibagirwa ibyo kongera kubana na Mama Sandrine,  wari umugore we ariko bamaze imyaka 7 batabana,  bikavugwa ko Nzovu ari we wataye urugo akajya gukodesha aho aba wenyine mu gihe umugore yasigaye arera abana wenyine, gusa Nzovu yumvikana avuga ko nubwo atabana n'umuryango we ariko atanga indezo.

Nzovu nubwo asanzwe azwiho kugira urwenya mu biganiro akorera ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yabwirwaga kwibagirwa umugore babyaranye abana bane, ntiyabyakiriye neza kuko yari yiteze  kubabaririrwa agasubirana n'uwo mugore.

Umugore wa Nzovu yabwiye umugabo we ko gutandukana nawe burundu bidakuraho uburenganzira n'inshingano afite ku bana babyaranye, anamubwira ko igihe yashaka undi mugore ntacyo bitwaye uwari umugore we. 

Nzovu waciwe intege nyuma yo  kubwirwa ko agomba kwibagirwa ibyo gusubira mu rugo akongera kubana n'umugore n'abana be, yavuze ko agiye gushaka umugore babana akareka kuba mu rwa wenyine.

Jan 2, 2026 - 20:55