“Iyo ataba wowe simba narabayeho” Rema yashimiye D’banj
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yashimiye umunyabigwi mu njyana ya Afrobeats, D’banj, ku ruhare rwe mu kumenyekanisha iyo njyana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu Bwongereza.
Indirimbo ya D’banj yasohotse mu 2012 yitwa ‘Oliver Twist’ ni yo yabaye iya mbere y’umunya-Nigeria yageze mu myanya 10 ya mbere ku rubuga rw’icyubahiro rw’indirimbo mu Bwongereza (UK official chart), bityo ifungura amarembo ku zindi ndirimbo za Afrobeats.
Rema yazanye D’banj ku rubyiniro mu gitaramo cye cyabereye mu nzu y’ibitaramo ya O2 Arena i Londres ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, cyari cyakubise cyuzuye. Rema yavuze ko iyo bitaba gutsinda kwa D’banj mu Bwongereza, nawe atari gutsinda nk’umuhanzi wa Afrobeats muri icyo gihugu.
Yavuze ko D’banj ari we wafunguriye amarembo abahanzi ba Afrobeats mu Bwongereza.
Yagize ati: “Icya mbere, ndashaka kugushimira ku bwo kudufungurira amarembo. Twebwe abahanzi bashya ntitubikora twenyine.
Wari umwe mu ba mbere bazanye Afrobeats mu Bwongereza. Wowe na Don Jazzy mwabigize ibyanyu. Mwadufunguriye amarembo.
Nzagushimira iteka ryose. Ndagukunda bivuye ku mutima. Iyo utabaho, nanjye sinari kubaho.”


Kinyarwanda
English
Swahili









