issa
Impamvu 2 zatumye ikipe ya APR FC isinyisha Bugingo Hakim

Jun 9, 2025 - 13:02
 0

Ikipe ya APR FC yasinyishije abakinnyi 3 b’abanyarwanda barimo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Ngabonziza Pacifique.

Abakurikira umupira benshi bakomeje kwibaza ubushobozi aba bakinnyi bafite bwatumye bagurwa, bijyanye nuko bitwaye muri Saison ishize ya 2024/2025.

Iraguha Hadji yagaragaye cyane mu mikino ibanza ya shampiyona ariko mu mikino yo kwishyura arabura. Bugingo Hakim nubwo yari uw’ugenderwaho ku mwanya we ariko yasoje shampiyona benshi bagaruka ku makosa akomeye yagendaga akora bikaviramo Rayon Sports gutsindwa ibitego.

Umukinnyi abakunzi b’umupira w’amaguru bagarukaho ndetse bemeza ko yitwaye neza ni Ngabonziza Pacifique, ariko iyo ukoze isuzuma nuko yitwaye mu kibuga akinira Police ntabwo wakemeza ko akomeye kuruta abo APR FC yari ifite.

APR FC kubera iki yasinyishije Hakim Bugingo?

Tariki 6 Kamena 2025, nibwo Bugingo Hakim yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, avuye muri Gasogi United. Uyu mukinnyi yagerageje kwitwara neza ariko kandi aza no muri Rayon Sports agerageza kubikora.

Uyu mukinnyi tariki 7 Kamena 2025, nibwo yasinye muri APR FC amasezerano y’imyaka 2 ndetse bivugwa ko yahawe Milliyoni 25.

Bugingo Hakim twamenye ko gusinyira APR FC yabanje kugorana cyane bijyanye  n’ibyo yifuzaga bitandukanye n’aba bakinnyi bandi 2.

Bugingo Hakim ubwo yavuganaga na APR FC, yahawe Milliyoni 20 ariko uyu musore aza kubyanga bitewe n’ikerekezo yabonaga iyi kipe irimo gutekereza ariko kandi akabona anakenewe cyane.

Saison ishize, ikipe ya APR FC yakinnye Niyomugabo Claude ari we mukinnyi gusa ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira. Uyu mukinnyi yakinnye umwaka wose adasimburwa ariko kandi iyi kipe igira amahirwe Claude ntiyagira imvune iyo ari yo yose.

Bugingo Hakim nyuma yo kubona ko ku mwanya we akenewe cyane, yabanje kuvuna cyane ikipe ya APR FC.

UKWELITIMES twamenye amakuru ko Bugingo Hakim, akimara kumenya amakuru ko Niyomugabo Claude, ashobora kwerekeza muri Tanzania muri Azam FC, byatumye abanza kunaniza APR FC.

Uyu mukinnyi na APR FC bapfaga Milliyoni 5 ariko izi mpande zombi zagize aho zihuriza, iyi kipe yemera kumuhereza Milliyoni 25 ku myaka 2.

Ikipe ya APR FC  ikomeje kuganiriza abandi bakinnyi batandukanye kugirango ikomere ndetse yitegure CAF Champions League neza.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Impamvu 2 zatumye ikipe ya APR FC isinyisha Bugingo Hakim

Jun 9, 2025 - 13:02
Jun 9, 2025 - 13:08