Craig Randall yahishuye ibanga yakoresheje ryatumye RSSB Tigers ikora amateka yo kwegukana BAL 2026
Nyuma yo gufasha RSSB Tigers kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, umukinnyi w’ingenzi w’iyi kipe, Leonard Craig Randall, yavuze ko intsinzi bagezeho ari umusaruro w’akazi gakomeye, ukwizerana no guhabwa umudendezo wo kugaragaza impano ze nk’uko ari.
RSSB Tigers yanditse amateka mashya muri Basketball nyarwanda nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 90-88 ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena i Kigali, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye igikombe cya BAL.
Randall, wagize uruhare rukomeye muri uwo mukino atsinda amanota 33, yavuze ko mbere yo kugera muri RSSB Tigers atari yarigeze ahura n’abatoza bamwemerera kuba we ubwe nk’uko byagenze ageze mu Rwanda.
Yagize ati “Nk'uko nabivuze mbere, nageze hano James n’umutoza Henry bankorera ikintu nta wundi muntu wari warigeze ankorera. Banyemereye kuba njye ubwanjye haba mu kibuga no hanze yacyo.”
Yakomeje avuga ko atari abatoza gusa bamushyigikiye, ahubwo n’abakinnyi bagenzi be bamwakiriye uko ari, ibintu byatumye arushaho kwigirira icyizere no gukorera ikipe ye.
Yagize ati “Mfite itsinda ry’abakinnyi nkiri inyuma nkunda cyane kuko na bo banyemeye uko ndi. Ntabwo buri gihe mba ndi umuntu worohera abandi kubana na we, ariko iyo bigeze kuri Basketball ntanga imbaraga zanjye zose.”
Uyu mukinnyi yavuze ko kuva yagera muri RSSB Tigers, we n’abayobozi b’iyi kipe bahoraga baganira ku ntego imwe rukumbi yo gukora amateka muri Afurika.
Yagaragaje ko yagiranye ibiganiro byinshi na Perezida w’ikipe, aho buri gihe bagarukaga ku nzozi zo kuzana igikombe cya BAL i Kigali.
Yagize ati “Perezida twabiganiriye hafi buri munsi kuva nageza hano. Twavugaga ku gukora amateka kandi namubwiye ko tuzabikora. Namusezeranyije ko tuzakora amateka.”
Randall yanibukije amagambo yari yavuze mbere y’umukino wa nyuma, aho yari yatangaje ko atazitabira ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino adafite igikombe.
Yagize ati “Nabibabwiye mbere, ntabwo nari kuza muri iki kiganiro n’abanyamakuru ntazanye igikombe.”
Yashimangiye ko intsinzi ya RSSB Tigers itagomba guhabwa umuntu umwe ahubwo ko ari umusaruro w’ubufatanye bw’ikipe yose, abatoza n’abayobozi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagere kuri iyo ntsinzi y’amateka.
Randall yavuze kandi ko nubwo yishimira ibyo bagezeho, icyubahiro cyose agiha Imana.
Yagize ati “Ibi byose ni umusaruro w’akazi gakomeye twakoze nk’ikipe, ariko ikirenze byose icyubahiro cyose ni icy’Imana.”
Kwegukana BAL 2026 byahesheje RSSB Tigers kwinjira mu mateka ya Basketball nyarwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika, mu gihe Craig Randall azahora yibukwa nk’umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye muri uru rugendo rw’amateka rwasize u Rwanda rwegukanye igikombe cya mbere cya BAL.

Kinyarwanda
English
Swahili








