APR FC inaniwe gutsinda KMC FC ya 10 muri shampiyona ya Tanzania
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup, APR FC inganyije na KMC FC ya 10 ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania igitego 1-1.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, nibwo APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, kuri KMC Stadium. Uyu mukino APR FC yakinnye na KMC yari iri no mu rugo, watangiye APR FC n'ubundi irimo kurusha cyane KMC mu kibuga hagati ndetse no mu buryo bwo kurema uburyo.
Ku munota wa 39, APR FC yatsinze igitego ku burangare bw'aba myugariro ba KMC. Ni umupira muremure wari utewe na Ruboneka Jean Bosco ba myugariro bawukuraho usanga aho Niyigena Clement ahagaze ahita atsinda igitego.
Ku munota wa 44, KMC FC yaje gutsinda igitego cyo kwishyura nyuma yo guhanahana umupira mu rubuga rw'umuzamu wa APR FC. Ni igitego cyatsinzwe na Erick Mwijage Edson kiba ari nacyo kirangiza igice cya mbere.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi ubona zirimo kunganya ingufu kuko wabonaga imwe ifata umupira ikaruhukira mu izamu n'indi bikagenda gutyo.
Ikipe zombi zakomeje gufungana ku buryo kuboneka ikindi gitego mu gice cya Kabiri byakomeje kwanga. Icyo wavuga gikomeye cyabaye muri iki gice ni ikosa ryakozwe na Bugingo Hakim wakubise Godiyo mu isura y'umukinnyi wa KMC FC ariko umusifuzi araryirengagiza.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, ntabwo yigeze asimbuza cyane muri uyu mukino ariko abakinnyi barimo Iraguha Hadji, Niyibizi Elie na Alioun Suane binjiye mu kibuga.
Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma usoza amatsinda. Ni umukino ikipe zombi zahushijemo ibitego cyane ariko ubona APR FC irusha imbaraga KMC FC.
APR FC isoje imikino y'amatsinda ifite amanota 7 izigamye ibitego 4. KMC FC nayo isoje ifite amanota 7 ariko izigamye ibitego 2 gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









