Rayon Sports igiye gufata inguzanyo, ibya Thadee na Muhirwa byakemuwe igice! Imyanzuro y’inteko rusange
Rayon Sports yashyize hanze imyanzuro y’inama y’inteko rusange yabaye ku cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.
Ni imyanzuro yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 8 Nzeri 2025, aho bavuga ko abarimo Twagirayezu Thadee na Muhirwa Prosper bagomba kuganirizwa bagategwa amatwi kugira ngo amakimbirane bafitanye ashire.
Muri iyi myanzuro bisa nkaho ikibazo kivugwa hagati ya Twagirayezu Thadee na Muhirwa Prosper, batigeze bagikemura uko cyakabaye ahubwo bagishyira mu yandi maboko kugira ngo bazabuke bongere bumvikane.
Rayon Sports igiye gufata ideni ringana na Milliyoni 150. Ni inguzanyo izafatwa muri I&M Bank yiyemeje gutera inkunga iyi kipe. Amakuru UKWELITIMES dufite avuga ko Paul Muvunyi ari we wemeye kwishingira Rayon Sports muri Bank kugira ngo babashe kuyahabwa.
Aya mafaranga yagujijwe mu buryo bwo kugura ngo iyi kipe ibashe kwishura imyenda irimo abayireze ndetse n’ibindi bafashe ntibishyure mu minsi ishize.
Muri Rayon Sports kandi nyuma y’iminsi bivugwa, abanyamuryango bemeye ko iyi kipe igira CEO uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi muri iyi kipe akajya atanga Raporo muri Komite nyobozi ndetse no mu nama y’ubutegetsi.
Nyuma ya CEO kandi abanyamuryango bemeje ko Umuryango wa Rayon Sports ushyiraho Umuyobozi ucunga imari n'abandi bakozi bo muri iki gice bagomba kumufasha ariko hakanashyirwaho n'umuyobozi wa Siporo (Directeur Sportif).
Muri Rayon Sports hamaze iminsi havugwamo kugongana kw’amategeko yaba muri Komite Nyobozi ndetse no mu Nama y’ubutegetsi ariko iki gisa nk’ikigiye gukemuka kuko abanyamuryango bitabiriye inama bemeje ko hashakwa ikigo cy'inzobere mu mategeko kikanononsora amategeko shingiro y'Umuryango, kikanategura amategeko ngengamikorere n'amategeko nshungamutungo by’umuryango ku bufatanye na Komisiyo izaba irimo abantu babiri bava mu Nama y'Ubutegetsi, 2 bava muri Komite Nyobozi na 2 baturutse muri Fan Base.
Abari mu nama basabye kandi Inama y'Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi n'Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane kuzicarana mu minsi ya vuba bakaganira byimbitse ku bibazo by'imikorere n'imikoranire iri hagati y'inzego.
Abanyamuryango banifuje ko mu gihe kitarenze amezi abiri hazategurwa inama y'inteko rusange idasanzwe kugirango hemezwe amategeko anononsoye y’Umuryango ndetse hanaganirirwemo ibitekerezo bitabonye umwanya wo kuvugwaho muri iyi nama.


Kinyarwanda
English
Swahili









