Kigali: Imodoka y'Umurenge yakoze impanuka umwe arakomereka bikomeye
Imodoka y'Umurenge wa Nyakabanda wo mu karere ka Nyarugenge, yakoze impanuka abari bayirimo barakomereka bikomeye ariko ntiyagira n'umwe ihitana.
Mu masaha y'ijoro ryo ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, imodoka y'Umurenge wa Nyakabanda yakoze impanuka igeze mu murenge wa Kimisagara ku muhanda werekeza ku mazu mashya yo mu cyahafi. Iyi Modoka yakoze impanuka yari iy'Umutekano muri uyu murenge.
Iyi mpanuka yabaye nyuma yuko Imodoka y'Umutekano y'Umurenge wa Nyakabanda yari yajyanywe mw'Igaraje ry'uwitwa Nshimiyimana Emmanuel ufite igaraje mu murenge wa Kimisagara mw'Igaraje rya Nyabugogo. Yakoze Impanuka yari itwawe n'umushoferi w'umurenge wa Nyakabanda witwa Ntezimana Afrodise, ari kumwe n'umukanishi w'uyu nyiri Igaraje witwa Mukeshimana Jean Marie Vianey w'imyaka 28.
Umushoferi wari utwaye iyi Modoka yakomeretse ku mavi, ikindi kandi nuko ari kubabara mu gatuza kubera ko yagakubise kuri Vola y'imodoka. Umukanishi bari kumwe we yakomeretse cyane kuko yakubise umutwe ku birahure by'imodoka birameneka. Ikindi kandi nuko ku maboko no kumaguru atameze neza ari kubabariramo imbere.
Iyi mpanuka yabaye kandi nyuma yuko bari bayivanye mu igaraje bavuye kuyikora Feri kuko iyi modoka yari imaze iminsi idakora. Aba bagabo batwaraga iyi modoka mu buryo bwo kuyisuzuma kugira ngo bumve niba yakize, nibwo bageze mu nzira bumva Feri iracyafite ikibazo mu gihe basubizagayo Imodoka bageze ku muhanda werekera ku mazu mashya yo mu cyahafi, iragenda ihita ikubita ku rukuta rwo kuri Oprovia.
Iyi mpanuka ikimara kuba, Imbangukuragutabara yahise ihagera itwara abari bari muri iyo modoka bakomeretse bajyanywa muri CHUK, naho Umushoferi wari uyitwaye yagiye kwivuriza kubitaro byo kwa Nyiranuma. Muri ako kanya kandi na Police yo mu muhanda yahise ihagera ipima Impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









