Lamine Yamal yatwaye igihembo ahigitse abarimo Vinicius Jr na Kylian Mbappé
Rutahizamu wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, yatwaye igihembo cya Di Stéfano Award gitangwa n'ikinyamakuru gikomeye muri Espagne, Marca.
Ni igihembo Lamine Yamal yegukanye yari ahanganye n'abakinnyi barimo Kylian Mbappé, Vinicius Jr, Pedri Gonzalez ndetse na Raphinha.
Iki gihembo Lamine Yamal agitwaye ku myaka ye 18 gusa kiza kiyongera ku birimo Golden Boy Ebyiri amaze gutwara ndetse n'ibindi.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo Lamine Yamal yatangaje ko gutwara iki gihembo bigaragaza umwaka mwiza yagize ariko Kandi bituma yishima cyane kubera gutangira gutwara ibihembo nk'ibi akiri muto.
Yagize ati " Gutsindira ibihembo ku giti cyanjye bigaragaza ko nagize umwaka mwiza mu ikipe. Kuri njye, bituma nishima kandi bikanera ishema. Kuba ntwara ibihembo byinshi nkiri muto ni byiza cyane, nzakomeza gukora cyane no guharanira kugera ku bindi nk’ibi.
Lamine Yamal kandi yagarutse ku kuba FC Barcelona igiye kugaruka kuri Sitade yayo Sportify Camp Nou, atangaza ko ari ibintu byiza gukinira imbere y'abafana babo ndetse ko ari cyo kintu bifuzaga cyane.
Yagize ati " Abafana badufitiye agaciro kanini. Twari tumaze igihe dukinira ku kibuga kitari icyacu. Montjuïc yari imeze neza, ariko si cyo twifuzaga. Camp Nou izaba inkunga ikomeye kuri buri wese kandi izaduha imbaraga mu gice gisigaye cy’umwaka.”
Kimwe mu biranga Lamine Yamal ni uko ari umuhanga kandi afite inyota yo gutsinda. Arashaka gutsindira byose kandi yizera ko abishoboye.
Mu minsi ishize ubwo yabazwaga kuri Ballon d'Or, yavuze ko atiteze kuzatwara kimwe gusa, ahubwo yifuza gutwara byinshi mu rugendo rwe rwose. Umwaka wa 2026 uzaba urimo ibikomeye kuri uyu mukinnyi mu ikipe ye, mu ikipe y’igihugu, no ku giti cye.
Lamine Yamal abajijwe icyo ashaka hagati ya La Liga, Champions League, Igikombe cy’Isi na Ballon d'Or, nta kujijinganya na guto yavuze ko abishaka byose. Yagize ati "Ndashaka byose. Ndatekereza ko nzabitwara byose, kandi igihe cyose tukibishoboye, birashoboka."
Lamine Yamal ni umwe mu barimo gufasha FC Barcelona, ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, iyi kipe irakira Athletic Club kuri Sitade yayo Sportify Camp Nou.


Kinyarwanda
English
Swahili









